00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Huye yasubijwe Minisiteri ya Siporo: Izakira umukino wa Mozambique?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 April 2023 saa 09:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority) cyashyikirije Minisiteri ya Siporo, Stade Mpuzamahanga ya Huye, nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cy’imirimo yo kuyivugurura.

Ni igikorwa cyabaye tariki 18 Mata 2023, cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire, Nsanzineza Noël, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange.

Imirimo yo kuvugurura iyi stade yatangiye ku wa 22 Mata 2022, aho yatwaye miliyari 10 Frw.

Imwe mu mirimo ikomeye yayikozweho ni ugashyiramo ikibuga gishya cy’ubwatsi bw’ubukorano, amatara, guhindura intebe zo mu myanya y’icyubahiro, iy’abafana ndetse no gushyiraho aho itangazamakuru rishobora gukorera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri ya Siporo, Nshimiyimana Alex Redemptus, yabwiye Radio Rwanda ko imirimo yakorwaga kuri iyi stade yarangiye ubu igiye gucungwa na Minisiteri ya Siporo.

Yagize ati "Imirimo yararangiye ndetse rwiyemezamirimo yayishyikirije Minisiteri ya Siporo kuko ari yo igiye kujya iyicunga ifatanyije n’Akarere ka Huye. Ni mu rwego rwo kugira ngo turebe ko yaguma ku rwego rwiza."

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cyo kuvugurura iyi stade azaba ari ukuzayongerera imyanya ikava ku kwakira abafana ibihumbi 7900 igashyirwa ku bihumbi 10. Hari kandi kuzakemura ikibazo cy’amahuhwezi y’imvura anyagira abicaye mu myanya y’icyubahiro bitewe n’uko igisenge cyashyizweho nabi ubwo yubakwaga bwa mbere.

Amavubi azakirira Mozambique i Huye?

Mu kwezi gushize, Abanyarwanda benshi batunguwe no kumva ko Ikipe y’Igihugu Amavubi, itemerewe kwakirira umukino wa Bénin kuri Stade ya Huye, nyamara yari imaze iminsi ishyizwe ku rwego Mpuzamahanga.

Icyo gihe Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yavugaga ko nta hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri enye iri mu Karere ka Huye.

Icyakora nyuma y’ibiganiro byinshi, CAF yaje kwemerera u Rwanda kwakirira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium nta bafana bahari.

Nshimiyimana abajijwe niba iyi stade noneho izemererwa kwakira imikino mpuzamahanga uhereye ku wo u Rwanda ruzakiramo Mozambique muri Kamena uyu mwaka, uyu muyobozi yavuze ko ikibazo kiri i Huye atari stade ahubwo ari hoteli.

Yagize ati "Stade ya Huye ubwayo isanzwe yemewe na CAF, kuko nk’ikibuga gifite uruhushya rwo kwakira imikino imyaka itatu. Buriya ikibazo kiri i Huye ni hoteli, ejo ubwo bamwe bayishyikirizwaga, hari n’abandi barebaga hoteli."

Yakomeje avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rushinzwe hoteli, rukomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Ati "Ababishinzwe bamazeyo igihe bakorana na ba rwiyemezamirimo, kugira ngo barebe ko urwego rwayo rwazamuka bityo ikibazo cyatumaga imikino itahabera kigakemuka."

Amakuru ava i Huye avuga ko imirimo yo kuvugurura zimwe muri hoteli by’umwihariko Boni Consilii na Credo Hotel irimbanyije, hashyirwamo ‘Piscine’ zigezweho ndetse n’ibindi birimo inzu zo gukoreramo imyitozo ngororamubiri "gym".

Umukino w’u Rwanda na Mozambique uteganyijwe hagati ya tariki 12 na 20 Kamena 2023, mbere yo gukina na Sénégal umukino wa nyuma mu Itsinda L, uteganyijwe hagati ya tariki 4 na 12 Nzeri 2023.

Stade ya Huye yashyikirijwe Minisiteri ya Siporo nyuma yo gusoza icyiciro cya mbere cy'imirimo yo kuyivugurura
Biteganyijwe ko iyi stade izongererwa imyanya ikagera ku bihumbi 10, ivuye ku 7900

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages