Stade Huye iheruka gukinirwaho muri Gicurasi, aho nyuma yaho ikibuga cyayo cyahise gikurwamo kugira ngo hashyirwemo igishya.
Mu nkuru IGIHE yaherukaga gukora, yagaragaje uburyo ivugururwa ry’iyi stade rikomeje kuba agatereranzamba ndetse nta cyizere ko igihe ntarengwa cyari cyihawe ko izaboneka mu Ugushyingo kitazashoboka.
Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko ivugururwa ry’iyi stade ryajemo ikibazo.
Ati “Ikibuga cya Stade ya Huye cyo cyagizemo ibibazo, ariko bitagoye. Ndaza kubisobanura mubyumve, n’abantu bamenye impamvu rimwe na rimwe iyi mishinga itinda.”
“Ikibuga cya Huye, rwiyemezamirimo ahabwa akazi yabwiwe kuzana ‘tapis’ gusa. Bakuyeho tapis yariho, amaze kureba uburyo hasi yayo hakozwe, asanga hakozwe nabi.”
“Muribuka ikibazo twagize Abanya-Afurika y’Epfo baturega ko twabakinishije mu nyanja? Rwiyemezamirimo yasabye ko agira icyo ahindura, byibuze santimetero 10 z’igice cya ruguru kugira ngo ikibazo cy’amazi kirangire. Barabimwemereye, biri mu nzira na byo birakorwa.”
“Ubu igihe ntarengwa gihari, bijyanye n’inzego za Leta zari zirimo, ari Minisiteri ya Siporo, ari Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ari Rwanda Housing Authority, ubu itariki ntarengwa twemeje ni 20 Mutarama kuba Huye yarangiye, byanze bikunze Mukura VS n’Amagaju FC zikazayakiriraho imikino yo kwishyura.”
Nk’uko IGIHE yari yabigarutseho, rwiyemezamirimo yari yasabye ko amasezerano yavugururwa, akongerwa amafaranga y’imirimo izakorwa kugira ngo ikibuga kizabe kimeze neza kidashobora kurekamo amazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!