00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ivugururwa rya Stade Huye rikomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 October 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Mu kwezi gutaha k’Ugushyingo kubura iminsi itatu gusa ngo gutangire, imirimo yo gushyira ikibuga gishya muri Stade ya Huye yakabaye irangira, ariko nta cyizere ko ibyo bizashoboka muri cyo gihe kuko ibyari ikibuga ubu ari imbuga.

Mu myaka ibiri ishize, nyuma yo kuvugururwa mu 2022, Stade ya Huye ni yo rukumbi yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rwari rufite aho yifashishijwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ntabwo byarambye kuko nyuma yo kutishimirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yatsindiwe n’Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0 mu kibuga cyuzuye amazi ku wa 21 Ugushyingo 2023, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yasabye ko ikibuga cyakorwa neza.

Ntabwo byahise bikorwa ndetse mu mwaka w’imikino ushize, gukinira umukino kuri iyi stade mu bihe by’imvura byasabaga amasengesho menshi, dore ko hari imikino yararanye [Mukura VS yahuyemo na Gorilla FC na Rutsiro FC muri Werurwe] kubera amazi menshi yarekaga mu kibuga ndetse ntahite avamo.

Impamvu ni uko Stade ya Huye yari isanzwe irimo ikibuga cy’ubwatsi bushaje, ndetse uburyo cyari cyubatsemo ntibyoroherezaga amazi guhita ashiramo mu gihe cy’imvura.

Ibyo byabaga mu gihe muri Mutarama, Minisiteri ya Siporo yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimenyesha ko Stade ya Huye igiye kuvugururwa kuva mu ntangiriro za Gashyantare kugeza mu mpera za Nyakanga 2025, bityo nta bindi bikorwa byemerewe gukorerwamo.

Gusa na bwo iyi mirimo yagombaga gutwara miliyari 1,5 Frw ntiyahise itangira, ahubwo Stade ya Huye yakomeje kuberaho imikino bisanzwe kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2024/25, aho umukino uheruka kuhabera ari uwo Amagaju FC yatsinzemo Muhazi United ibitego 2-1 ku wa 28 Gicurasi ubwo hasozwaga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ku wa 12 Gicurasi 2025, ubwo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) bwagezaga ku badepite bagize Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta ibikorwa biteganyijwe gukorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, bwavuze ko arenga miliyoni 765,6 Frw agiye kwifashishwa mu gushyira ‘tapis Synthétique’ muri Stade ya Huye.

Umuyobozi Mukuru wa RHA, Rukaburandekwe Alphonse, yagize ati “Tuzakomeza kuvugurura Stade ya Huye kugira ngo yunganire iyo dufite ya Amahoro.”

Uyu mushinga wo kuvugurura iyi Stade watangiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 aho biteganyijwe ko uzarangira mu 2026. Byari biteganyijwe ko uzatwara arenga miliyari 16,3 Frw, ndetse muri Gicurasi hari hamaze gukoreshwa miliyari 15,1 Frw.

Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 ikirangira ni bwo irimo yatangiye ndetse mu mezi atandatu azarangirana na Ugushyingo uyu mwaka, ikibuga cyagombaga kuba cyabonetse.

Mu gihe hasigaye iminsi itarenga ukwezi ngo icyo gihe ntarengwa cyo gushyiramo ikibuga kirangire, imirimo yarahagaze ndetse ntawe uzi igihe izasubukurirwa.

Ku wa 27 Ukwakira 2025, Ubuyobozi bwa RHA bwabwiye IGIHE ko nyuma yo gukura ‘tapis’ muri Stade Huye, hari ibyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ryasabye ko byitabwaho.

Umukozi ushinzwe Itumanaho n’Inozabubanyi muri iki kigo, Sindiheba Yusuf, yagize ati "Ubwo imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye yari imaze gutangira, hari ibyo FIFA yasabye ko byakwitabwaho. Ibyasabwaga byamaze kuboneka, imirimo yo kuvugurura na yo irakomeza mu minsi mike iri imbere.”

Yongeyeho ko basabwe "gukosora n’inzira z’amazi ngo atazongera kureka mu kibuga", ariko ntiyigeze asubiza IGIHE ku kibazo cy’igihe ubwo busabe babuboneye kuko kureka kw’amazi byari bisanzwe na mbere ndetse ukaba utashyira ’tapis’ mu kibuga wirengagije uburyo amazi azajya avamo.

Ku rundi ruhande, amakuru IGIHE ikesha bamwe mu bazi neza ndetse bakurikirana imirimo yo kuvugura iki kibuga, avuga ko ibyo RHA yavuze “barabeshya.”

Mu mpera za Nyakanga, na bwo IGIHE yari yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa RHA ku bijyanye n’igihe iyi mirimo izamara ariko ntacyo bwigeze butangaza.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2025, undi uri mu bazi neza ibijyanye n’iyi mirimo, yabwiye IGIHE ko icyatumye idindira ari uko abubaka ikibuga basanze hari imbogamizi bagasaba ko amasezerano ahindurwa.

Ati “Isoko ryahawe Real Contractors Ltd igomba gushyiramo ikibuga mu gihe cy’amezi atandatu, ariko na yo itanga isoko kuri ‘subcontractor’ wo muri Bénin. Bamaze gukuramo ikibuga, basanze harimo umucanga, babona ko atari byiza guhita bashyiraho tapis nshya.”

Yakomeje agira ati “Basabye ko kugira ngo ikibuga kizabe kimeze neza kitarekamo amazi ari uko bashyiramo amabuye mato [graviers concassés] na yo bagashyiramo hagati uburyo bwo gutwaramo amazi aho kubushyira mu ruhande gusa.”

Uyu muntu waduhaye amakuru yakomeje avuga ko guhindura uko ikibuga cyari gukorwa basanze hari ikiguzi cyiyongera ku cyari mu masezerano, hasabwa ko byakorwaho ndetse ni yo ‘dosiye’ iri muri RHA.

Gusa ngo si cyo cyari igisubizo cyonyine kuko RHA itigeze inasubiza byeruye niba imirimo yagenda uko yari yarateganyijwe ku buryo ikorwa ikarangira.

IGIHE yamenye kandi ko ubuyobozi bwa RHA bwagombaga gusura iyi Stade ya Huye mu cyumweru cya tariki 20-26 Ukwakira 2025, ariko ntibyigeze bibaho.

Amakipe yakiriraga kuri Stade Huye yatangiye kubihomberamo

Stade ya Huye isanzwe yifashishwa n’amakipe atandukanye yo mu Majyepfo, ariko by’umwihariko Mukura VS n’Amagaju FC zo mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo.

Aya makipe yombi n’andi menshi yo mu Rwanda, usanga imibereho yayo ishingiye ku mafaranga yinjiza ku mikino yakiriye.

Mu Nteko Rusange ya Mukura VS yabaye mu mpera za Kanama 2025, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko bwiteze ko amafaranga buzinjiza ku kibuga muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 azagabanuka kubera ko Stade ya Huye iri kuvugururwa kandi Stade Kamena bakiniraho ubu ikaba yakira abantu bake.

Ikipe ya Mukura VS yo iheruka gukinira kuri Stade ya Huye ku wa 21 Gicurasi ndetse kuri Stade Kamena ho imaze kuhakirira imikino itatu ya Shampiyona muri uyu mwaka mushya w’imikino, aho yakinnye na Musanze FC, Kiyovu Sports na AS Kigali.

Ingaruka zo kutuzura kwa Stade Huye ntiziri kuri aya makipe gusa kuko ubu hibazwa aho amakipe atatu yo muri Sudani azajya akinira imikino yayo mu gihe Kigali Pelé Stadium isanzwe yakirirwaho imikino n’amakipe umunani muri 16 yo mu Rwanda akina Icyiciro cya Mbere, utabariyemo ay’abagore nka AS Kigali WFC.

Amwe mu mafoto agaragaza uko Stade ya Huye imeze uyu munsi:

Kuri ubu icyiciro cyo kuvugurura Stade ya Huye kiri gukorwa ni ugushyiramo ikibuga gishya cya "Tapis synthétique"
Imirimo yo kuvugurura Stade ya Huye kuri ubu ifite imyanya 7900, izarangira ubwo izaba ishobora kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza
Muri Nyakanga, tapis synthétique ishaje yari yaramaze gukurwa muri Stade Huye
Kuri ubu Stade ya Huye ni imbuga ndetse iheruka kuberamo umukino muri Gicurasi
Imirimo yo gushyira 'tapis' nshya muri Stade ya Huye igomba kurangira mu Ugushyingo, ariko kuri ubu hagiye gushira amezi ane ihagaze

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages