Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA, binyuze muri Komisiyo y’Imisifurire, ryahagaritse abasifuzi bane nyuma y’inama yabaye ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukuboza 2021.
Simba Honoré usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atatu. Yazize ko tariki 10 Ukuboza 2021 yanze igitego cya Hakizimana Muhadjiri ubwo Police FC yatsindaga Musanze FC 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane y’i Musanze.
Uyu musifuzi wari umwungiriza wa mbere, yagaragaje ko habayeho kurarira ubwo Muhadjiri yatsindaga igitego cyo ku munota wa 90+1’, nyamara yari anyuze hagati ya ba myugariro ba Musanze FC nyuma y’umupira muremure wari utewe mu rubuga rw’amahina na Nduwayo Valeur.
Police FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane.
Muri uyu mukino, Muhadjiri yatsinzemo igitego ariko umusifuzi wo ku ruhande, Simba Honoré, agaragaza ko habayeho kurarira. Ni icyemezo kitavuzweho rumwe. pic.twitter.com/O6IP5tnyRF
— IGIHE (@IGIHE) December 10, 2021
Ugirashebuja Ibrahim yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi ane, aho yazize ko tariki 12 Ukuboza 2021, nk’uwari uyoboye umukino Etincelles FC yanganyijemo na AS Kigali FC igitego 1-1 kuri Stade Umuganda i Rubavu, yongereyeho iminota 10 ariko igitego kigatsindwa ku munota wa 11 w’inyongera.
Uyu mukino wakurikiwe n’uburakari bwatumye abafana ba Etincelles FC bashaka gukubita abasifuzi, ibyawuvuyemo byatumye iyi kipe y’i Rubavu yandikira FERWAFA ku wa Mbere, isaba kurenganurwa.
Bamwe mu bafana ba Étincelles bari kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru, bashatse gukubita abasifuzi ubwo ikipe yabo yishyurwaga igitego na AS Kigali zanganyije 1-1 ku munota wa 12 w’inyongera. pic.twitter.com/iNEBo5641V
— IGIHE (@IGIHE) December 12, 2021
Umusifuzi wa gatatu wahagaritswe ni Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, we wahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi atatu. Yazize ko tariki 8 Ukuboza 2021 mu mukino Marines FC yanganyije na Mukura VS ubusa ku busa, yanze igitego cya William Opoku Mensah ku ruhande rw’iyi kipe y’i Huye, avuga ko habayeho kurarira.
Undi wahagaritswe ni Kwizera Fils usifura mu Cyiciro cya Kabiri. Yahagaritswe gusifura mu gihe cy’amezi ane, aho yazize amakosa yakoreye mu mukino wahuje Intare FA na The Winners FC tariki 12 Ukuboza 2021 muri IPRC-Kigali.
Aba bose baje biyongera ku bandi barindwi baherutse guhagarikwa gusifura barimo Mulindangabo Moïse, Nsabimana Célestin na Muneza Vagne.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!