00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police FC yatsinze Musanze FC ku munota wa nyuma

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 December 2021 saa 05:58
Yasuwe :

Igitego cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’, cyafashije Police FC gutsindira Musanze FC iwayo 2-1 mu mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Musanze FC yari yakiriye uyu mukino, yabonye uburyo bw’ishoti ryatewe na Ben Ocen mu minota ya mbere y’igice cya mbere, umupira ushyirwa muri koruneri na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Hakizimana Muhadjiri yashoboraga gufungura amazamu ku mupira yateye n’umutwe ku munota wa karindwi, nyuma yo guhindurwa na Usengimana Danny, ariko ku bw’amahirwe make uhura na Twagirimana Pacifique wawushyize muri koruneri.

Byasabye gutegereza umunota wa 51, Police FC ifungura amazamu ku gitego cyinjijwe na Usengimana Danny ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Sibomana Patrick Pappy.

Musanze FC yakiniraga imbere y’abafana, kuri kimwe mu bibuga bitinywa n’andi makipe bitewe n’uko giteye, yishyuye ku munota wa 78 ku ishoti rikomeye ryatewe na Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’, umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ ntiyaryama ngo afate umupira.

Nyakagezi yateye uyu mupira nyuma y’uko uwari uteretse yabanje gutera, wari ugaruwe n’ukuta rw’abakinnyi ba Police FC.

Twizerimana Onesme wahuraga na Musanze FC yavuyemo, yateye ishoti ryashoboraga kuvamo igitego ku ruhande rwa Police FC, ariko umunyezamu Twagirimana Pacifique ashyira umupira muri koruneri.

Ku munota wa mbere w’itanu y’inyongera, Nduwayo Valeur yacometse umupira muremure mu rubuga rw’amahina, Muhadjiri wari uhagaze imbere y’abakinnyi ba Musanze FC abaca hagati atsinda igitego, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Simba Honoré, agaragaza ko habayeho kurarira.

Umunota wa nyuma ni wo wakiranuye amakipe yombi, umupira uteretse watewe na Sibomana Patrick ‘Pappy’ ushyirwaho umutwe na Dusabe Jean Claude ‘Nyakagezi’ ukomeza mu izamu rye.

Gutsinda uyu mukino byatumye Police FC igira amanota 13 ku mwanya wa gatatu mu gihe Musanze FC yagumanye amanota 11 ku mwanya wa gatanu.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, warangiye Rutsiro FC ifashe umwanya wa 12 n’amanota atandatu nyuma yo gutsindira Etoile de l’Est iwayo igitego 1-0 cyitsinzwe na Bugingo Jean Pierre.

Gahunda y’umunsi wa munani wa Shampiyona:

Ku wa Gatanu:

  • Musanze FC 1-2 Police FC
  • Étoile de l’Est 0-1 Rutsiro FC

Ku wa Gatandatu

  • Rayon Sports FC vs Gorilla FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Gicumbi FC vs Marine FC (Gicumbi, 15:00)
  • Espoir FC vs Mukura VS&L (Rusizi, 15:00)

Ku Cyumweru

  • Etincelles FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15:00)
  • Kiyovu SC vs Gasogi United (Stade de Kigali, 12:30)
  • APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15:00)
Police FC yatsindiye Musanze FC ku kibuga cyayo
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cyo ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages