Kuri uyu wa Kabiri nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rwakuyeho Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports, yari iyobowe na Munyakazi Sadate kuko yananiwe kuzuza inshingano yahawe.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Munyakazi Sadate yashimiye abo babanye muri Rayon Sports, avuga ko atabashije kubageza ku byo yabasezeranyije nk’uko byagendeye Musa uvugwa muri Bibiliya, aho yayoboye Abisiraheli abavanye mu Misiri, ariko ntiyabageza mu gihugu cy’isezerano cya Kanani.
Ati “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo, ntabwo byoroshye ariko byari bikwiriye.”
“Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe. Moïse (Musa) yambukije aba Israël Inyanja Itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere. Buri munsi Rayon Sports.”
Munyakazi Sadate yari amezi 13 ari umuyobozi wa Rayon Sports, ni nyuma yo gutorwa ku wa 14 Nyakanga 2019.
Indi nkuru wasoma: Ivumburamatsiko: Munyakazi Sadate mu mwaka umwe ku buyobozi bwa Rayon Sports



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!