Kwegura kwa Rutayisire kwabaye nyuma y’iminsi itatu Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ’Amavubi’ itewe mpaga na Bénin nyuma yo gukinisha Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.
Umwe mu nshuti za hafi za Rutayisire Jackson, yabwiye IGIHE ko yari amaze iminsi atekereza kuri iki cyemezo dore ko n’ubundi mu matora y’abayobozi bashya ba FERWAFA azaba muri Kamena, hazatorwa na Komiseri ushinzwe Amakipe y’Igihugu.
Nubwo bimeze gutyo ariko, Rutayisire yajyaga akora indi mirimo itandukanye muri FERWAFA mu gihe amakipe y’Igihugu adafite imikino.
Yeguye kandi mu gihe hari amakuru avuga ko ku wa Kane, yitabye Minisitiri wa Siporo ari kumwe n’Umutoza Carlos Alos Ferrer, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rutewe mpaga.
Inshingano za Team Manager yakoraga zigira aho zihurira no kumenya umukinnyi ushobora kuba atemerewe gukina nubwo bigaruka cyane mu kazi k’umwe mu batoza bungirije b’Ikipe y’Igihugu.
Byiyongeraho ko Team Manager, nk’Umuyobozi uhuza ibikorwa by’ikipe, afashijwe n’Ubunyamabanga bwa FERWAFA, ari bo bagombaga gukurikirana ibijyanye n’amakarita binyuze ku byo CAF yabamenyesheje nyuma yo kwakira na Bénin i Cotonou ndetse na mbere yo kuyakira i Kigali ku buryo bari kugaragaza ko hari ikarita yahawe Muhire Kevin itaragaragajwe muri raporo y’abasifuzi.
Kuri ubu, Amavubi ni aya nyuma mu Itsinda L n’amanota abiri, inyuma ya Mozambique na Bénin zinganya amanota ane naho Sénégal ikaba yaramaze kubona itike ya CAN 2023 kuko ifite amanota 12 ku mwanya wa mbere.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa 18 Kamena 2023 ubwo izaba yakiriye Mozambique mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L bitaremezwa niba uzabera i Huye.
Indi nkuru wasoma: Minisiteri ya Siporo yinjiye mu kibazo cy’Amavubi yatewe mpaga



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!