Rayon Sports yahawe iminsi itanu yo kuba yamaze kwishyura amafaranga yaguzwe Nihoreho Arsène

Yanditswe na Kabera Haruna
Kuya 27 Kanama 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Kazoza FC yo mu Burundi, yandikiye Rayon Sports iyishyuza miliyoni 3 Frw yasigaye ubwo yaguraga umukinnyi wayikuriyemo, Nihorero Arsène.

Mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Rayon Sports kuwa Gatatu, yayimeyesheje ko mu gihe yaba itishyuye miliyoni 3 Frw yasigaye igihe baguraga uwahoze ari Rutahizamu wayo Nihoreho Arsène bitarenze iminsi itanu iri imbere, atazayikinira.

Kazoza FC ivugako n’ubwo Rayon Sports yamaze guhabwa ITC (icyemezo cyerekana ko Nihoreho Arsène ari umukinnyi wabo), ariko mu gihe baba batamwishyuye amafaranga bamusigayemo bitarenze tariki 31 Kanama atazayijyamo ahubwo bazasubizwa ayo batanze kuko ngo hari andi makipe menshi amwifuza haba mu Burundi ndetse no hanze yabwo.

Bivugwa ko Nihoreho Arsène yaguzwe miliyoni 4 Frw, ariko agahabwa miliyoni 1 Frw.

Ku ya 27 Kamena 2020 nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu rutahizamu wakiniraga Olympic Star, wasoje umwaka ushize w’imikino ari ku mwanya wa gatatu mu batsinze ibitego byinshi muri shampiyona y’u Burundi.

Rayon Sports yamaze guhabwa na FIFA icyangombwa cyemeza ko Nihoreho Arsène ari umukinnyi wayo mu myaka ibiri iri imbere nk’uko biri mu masezerano, ni nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) ryatinze kwemeza ubusabe bwa Rayon Sports bwo kugura umukinnyi.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, aherutse kuvuga ko ubu Nihorero Arsène ari umukinnyi wabo kuko bahawe icyangombwa na FIFA cyibyemeza kandi ko nta muntu n’umwe bafitanye ikibazo ku bijyanye n’uyu mukinnyi.

Ati “Olympic Star yaduhaye urupapuro rumusohora mu ikipe(release letter)ndetse banaduha TPO (icyemeza ko ntawundi ufite uruhare kuri uyu mukinyi uretse ayo makipe yombi). Ubu tuvugana FIFA na yo yarangije kwemeza ko ari umukinnyi wacu. Rwose nta kibazo dufitanye n’uwo ariwe wese”.

ku ya 17 Kanama 2020 Rayon Sports yasabye ITC ya Nihoreho Arsène muri FIFA, iyihabwa ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2020, nyuma y’iminsi irindwi iteganywa ko biba byemejwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu umukinnyi avuyemo.

Rayon Sports yahawe iminsi itanu yo kuba yamaze kwishyura amafaranga yaguzwe Nihoreho Arsène

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .