Nihoreho w’imyaka 20, yakiniraga Olympic Star, akaba yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yabyemereye IGIHE.
Ati “Ni byo yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri kandi ni rutahizamu mwiza twizeye ko azadufasha.”
Nihoreho Arsène yatsinze ibitego 17 muri shampiyona y’u Burundi iheruka gusozwa, akaba yari ku mwanya wa gatatu arushwa ibitego bibiri na Iddy Museremu ukinira Le Messager Ngozi, we watsinze ibitego 19.
Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya Rayon Sports iheruka kugura barimo Umunya-Togo Alex Harlley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.



















TANGA IGITEKEREZO