Mu kwezi gushize nibwo byatangajwe ko Mashami Vincent yongeye kugirwa Umutoza w’Amavubi ariko nta tangazo ryemewe ryashyizwe hanze n’inzego zishinzwe Ikipe y’Igihugu, yaba Minisiteri ya Siporo cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui usanzwe ari umutoza wungirije wa APR FC, ni umwe mu bari batekerejweho kugira ngo ajye mu batoza b’Amavubi, ariko akaba yarahisemo gukomeza mu Ikipe y’Ingabo gusa.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mashami Vincent yasabye ko Kirasa Alain yaba umwe mu bazamwungiriza, agasimbura Seninga Innocent.
Kirasa Alain usanzwe ari Umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse kuri ubu akaba ari we wasigaranye iyi kipe by’agateganyo, afatwa nk’umwe mu bahanga bari mu gihugu nubwo ibyangombwa bye by’ubutoza bitari ku rwego rwo hejuru.
Uyu mugabo watozaga Heroes FC, yabaye umwungiriza wa Cassa Mbungo André muri Kiyovu Sports mu mwaka w’imikino 2017/18.
Ubwo Cassa Mbungo yari amaze gutandukana na Kiyovu Sports mu Ukwakira 2018, Kirasa yasigaranye ikipe ayifasha kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2019, aho yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 mu gihe muri shampiyona yasoreje ku mwanya wa gatanu.
Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo Kirasa yagizwe Umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe, afatanya n’abatoza bakuru barimo Robertinho utarahawe amasezerano; Umuyobozi wa Tekiniki, Kayiranga Baptiste watoje umukino wa Al-Hilal muri CAF Champions League na Javier Martinez Espinoza wahawe ikipe muri Nzeri, akirukanwa mu Ukuboza 2019.
Kirasa yasigaranye Rayon Sports kuva mu mpera z’umwaka ushize ndetse mu mikino itanu y’amarushanwa amaze kuyitozamo, yatsinze ine irimo itatu ya Shampiyona n’umwe w’Igikombe cy’Amahoro, anganya kandi undi mukino umwe wa Shampiyona yahuyemo na AS Kigali.
Byitezwe ko Mashami Vincent, Kirasa Alain na Habimana Sosthène bazemezwa nk’abatoza b’Amavubi muri iki cyumweru, bakazakorana na Niyitunze Jean Paul nk’uwongerera ingufu abakinnyi mu gihe umutoza w’abanyezamu azaba ari Higiro Thomas.
Ikipe y’Igihugu izitabira Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata uyu mwaka.
Mu minsi ya vuba Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azakina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere uzahuza u Rwanda na Cameroun i Yaoundé tariki ya 24 Gashyantare mu gihe undi uzayahuza na Congo Brazzaville tariki ya 28 Gashyantare 2020 kuri Stade Amahoro i Kigali.
Amafoto: Umurerwa Delphin



















TANGA IGITEKEREZO