Mu kwezi gushize nibwo byatangajwe ko Mashami Vincent yongeye kugirwa Umutoza w’Amavubi ariko nta tangazo ryemewe ryashyizwe hanze n’inzego zishinzwe Ikipe y’Igihugu, yaba Minisiteri ya Siporo cyangwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Ntihigeze hatangazwa kandi niba Seninga Innocent na Habimana Sosthène bari bungirije Mashami Vincent mu mezi atatu bari bahawe mu mwaka ushize, bazakomeza kuri iyi mirimo cyangwa amasezerano uyu mutoza mukuru yaba yarahawe.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mashami Vincent azahabwa amasezerano y’umwaka umwe aho kuba amezi atatu yari kurangira na Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izabera muri Cameroun kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata uyu mwaka.
Bivugwa ko kandi mu batoza bashya b’Amavubi hashobora kwiyongeramo Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui usanzwe ari umutoza wungirije wa APR FC kugira ngo afashe abakinnyi b’u Rwanda kugira urwego rwisumbuye mu ngufu zabo z’umubiri, ariko amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kugeza ubu nta biganiro biraba hagati y’impande zombi.
Aganira na IGIHE, Rurangayire Guy ushinzwe amakipe y’igihugu muri Ministeri ya Siporo, yavuze ko abatoza b’Amavubi bazamenyekana bitarenze mu cyumweru gitaha.
Yagize ati “Umutoza nibirangira tuzamubabwira, ibindi byose bihari ni ibivugwa gusa. Biri gukorwaho nabyo biraza kwihutirwa. Iki cyumweru cyangwa igitaha ntikizarangira tutarabatangaza.”
Mu byumweru bibiri biri imbere Amavubi y’abakina imbere mu gihugu azakina imikino ibiri ya gicuti, aho uwa mbere uzahuza u Rwanda na Cameroun i Yaoundé tariki ya 24 Gashyantare mu gihe undi uzayahuza na Congo Brazzaville tariki ya 28 Gashyantare 2020 kuri Stade Amahoro i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO