George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha nk’uko amazina ye yose ameze, yasinyiye Arsenal mu kwezi gushize, aho azayikinira kugeza muri 2022.
Uyu musore w’imyaka 20, washyizwe mu ikipe ya Arsenal y’abatarengeje imyaka 23, yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere, cyaje ari icyo kwishyura, gitsinzwe n’Umwongereza Ben Cottrell mu minota y’inyongera y’igice cya mbere.
George Lewis yabonye kandi uburyo bukomeye ku ishoti yateye rigakurwamo n’umunyezamu Carl Rushworth mu gihe Arsenal yahushije ubundi buryo bwiza ku mupira Folarin Balogun yateye mu izamu nyuma yo guherezwa na Salah-Eddine Oulad M’hand, nabwo ukurwamo na Rushworth.
Muri uyu mukino wagaragayemo William Saliba, Arsenal yatsindiwe igitego cya kabiri na James Olayinka nyuma y’iminota icyenda amakipe yombi avuye kuruhuka.
Brighton & Hove Albion yakiniraga ku kibuga cyayo, yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Teddy Jenks kuri penaliti yo ku munota wa 34 mu gihe kandi yishyuriwe na Danny Cashman ku munota wa 72.
Kunganya uyu mukino byatumye Arsenal U-23 ijya ku mwanya wa 10 n’inota rimwe mu mikino ibiri, ni nyuma y’uko yari yatangiye iyi Shampiyona ya Premier League ihuza amakipe y’abatarengeje imyaka 23, itsindirwa mu rugo na Southampton ibitego 2-1.
Maniraguha George Lewis akomeje kwigaragaza mu makipe y’abato ya Arsenal. Yaherukaga gutsinda igitego mu mukino ikipe y’abatarengeje imyaka 21 yatsinzemo Ipswich 2-1 ku wa 8 Nzeri, mu guhatanira igikombe cya Leasing.com Trophy.
Umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’; Mashami Vincent, aherutse kuvuga ko uyu mukinnyi ari ku rutonde rw’abo ateganya kuganiriza kugira ngo azabahamagare bakinire u Rwanda.
Ati “Na we ari ku rutonde, sinzi impamvu tutanamushyiraho kuko afite amamuko mu Rwanda. Wenda we ashobora kurwihakana nk’uko bivugwa gusa sinzi niba nabihagararaho, ariko ntacyatubuza kumushyira kuri urwo rutonde.”
George Lewis yavukiye i Kigali mu Rwanda. Umuryango we werekeje muri Tanzania ubwo yari afite umwaka umwe mu gihe ubwo yari yujuje imyaka ine, aribwo umuryango wagiye i Tromsø.
Avuga ko ntacyo yibuka ku Rwanda ndetse ku bwe yiyumva nk’Umunya-Norvège.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!