Muri Mutarama, IGIHE yanditse ko hari gahunda yo kuba umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona y’u Rwanda wakongerwa, bakava kuri batandatu babanza mu kibuga bemejwe muri Nyakanga 2023.
Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa 26 Gicurasi 2024, Perezida wa Bugesera FC akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa Rwanda Premier League, Gahigi Jean Claude, yasabye ko haganirwa ku ngingo yo kongera umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona.
Ati "Hari ibintu byagaragaye mu byerekanywe na Rwanda Premier League ariko abantu ntibagira icyo babivugaho kandi ni ibintu bidufasha kugira ngo umupira wacu ukomeze kugira ireme ndetse no gukurikirwa cyane."
Yakomeje agira ati "Hagaragayemo ikintu cyo kuvuga ngo kongera umubare w’abanyamahanga, ni bimwe mu bintu twaraye tuvuganye bishobora gufasha umupira wacu. Inteko Rusange iba rimwe mu mwaka, abantu bagira icyo babivugaho cyangwa se tugaha ububasha Komite Nyobozi ikazagira icyo ibikoraho."
Gusa, yasubijwe na Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA ko byazareberwa aho byakorewe ubushize [mu nama ya Komite Nyobozi]. Ni nyuma y’uko inama yasaga n’igana ku musozo kuko hari hamaze gusomwa imyanzuro yafashwe.
Ati "Murakoze, ubushize tubongera ntabwo byabereye mu Nteko Rusange, ntabwo ari yo ibikora. Ikindi ntabwo ari njye uyoboye iyi nama ku buryo twava ku myanzuro tukongera tugasubira mu gutanga ibitekerezo. Ndumva atari ingingo twasimbutse."
Mu nama yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Gicurasi, abagize Rwanda Premier League n’amakipe y’Icyiciro cya Mbere bari basanze umubare w’abanyamahanga ukwiye kongerwa, ariko bikaba byaganirwaho mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Munyantwali Alphonse uyobora FERWAFA, yavuze ko nta rirarenga kuko n’ubundi ubwo abanyamahanga bagirwaga batandatu babanza mu kibuga, icyo cyemezo kitafatiwe mu Nteko Rusange.
Ati "Iyo ikibazo kizigwaho, kirandikwa kikoherezwa kuri Federasiyo mbere. Hari amategeko, hari n’iminsi ntarengwa. Iyo ngingo ntiyarimo ariko ntibikuraho kukiganira no kukivuga ngo ni uko kitaganiriwe hano. N’ubushize tuva kuri batanu tujya kuri batandatu ntabwo byakorewe hano. Ni twe bahaye uburenganzira bwo kuba twakora ibikorwa nk’ibyo, rero nta ryarenze, n’ejo twabiganira. Byari bije imburagihe."


Hagaragajwe kandi ishusho y’umutungo wa FERWAFA mu 2023
Muri iyi Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabereye muri Kigali Convention Centre ikitabirwa n’abanyamuryango bose uko ari 58, hagaragajwe ko mu 2023 FERWAFA yinjije miliyari 5,78 Frw mu gihe yakiriye miliyari 4,07 Frw mu 2022.
Ayakoreshejwe mu 2023 ni miliyari 5,079 Frw naho mu 2022 yari miliyari 3,35 Frw. Ayasagutse mu 2023 ni miliyoni 707,06 Frw mu gihe mu 2022 yari miliyoni 720,87 Frw.
Hagaragajwe ko kugeza ku wa 31 Ukuboza 2023, iri Shyirahamwe ryari riberewemo imyenda ya miliyoni 817,97 Frw arimo miliyoni 770,09 Frw ya Minisiteri ya Siporo.
Ingendo zakozwe n’abayobozi n’abakozi ba FERWAFA mu 2023 zatwaye miliyoni 491,44 Frw avuye kuri miliyoni 189,95 Frw mu 2022.
Abateze indege mu 2023 bakoresheje miliyoni 168,46 Frw, imbere mu gihugu hakoreshwa miliyoni 54,49 Frw. Insimburamubyizi ku bikorwa by’imbere mu gihugu ni miliyoni 9,8 Frw naho ku bikorwa mpuzamahanga ni miliyoni 258,64 Frw.
Amakipe y’Igihugu yakoresheje miliyari 1,177 Frw mu 2023 naho mu 2022 yari miliyari 1,449 Frw.
Mu 2023, Amavubi y’Abagabo yakoresheje miliyoni 357,3 Frw mu gihe yari miliyari 1,168 Frw mu 2022.
Abagore bakoresheje miliyoni 271,9 Frw naho amakipe mato akoresha miliyoni 135,3 Frw.
Hasobanuwe ko ingendo zo hanze y’Igihugu ziyongereye kubera amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwitabiriye ari menshi ugereranyije n’imyaka yashize.
Muri ayo harimo CECAFA U15, U18, U15 ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore yongeye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusufu, yavuze ko mu mwaka utaha bazashaka abafatanyabikorwa bashya barenga batanu, bakinjiza byibura umutungo ukubye gatatu ugereranyije n’uwinjiye mu mwaka wa Shampiyona ushize.
Yakomeje agira ati "Turateganya ko byibura buri kipe izabona miliyoni 45 Frw. Mu myaka itanu iri imbere turateganya ko nibura buri kipe izabona miliyoni 100 Frw.”
Miliyoni 112 Frw yahawe amakipe akina Shampiyona, angana na 68% by’amafaranga yatanzwe n’abaterankunga ba Rwanda Premier League nk’uko byatangajwe na Mudaherwana Youssuf uyobora uru Rwego.
Uru Rwego ruteganya kwakira miliyoni 320 Frw muri uyu mwaka, azava muri Startimes, FERWAFA na Gorilla Games.
Rwanda Premier League yatangaje ko yamaze kwakira miliyoni 190 Frw angana na 59,6%.
Muri iyi nama hashimwe intambwe imaze guterwa na Rwanda Premier League, abanyamuryango biyemeza gukomeza kuyifasha mu gukomeza imishinga ifite no gukomeza kwaguka ku buryo n’ibindi byiciro byazagera aho bigira League bibarizwamo.
Mu bindi, Ikipe ya Scandinavia WFC yahagaritswe mu banyamuryango ba FERWAFA nyuma yo kumara imyaka itatu ititabira amarushanwa.
Iyi kipe yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Abagore mu 2019, yari yahagarariwe n’Umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab wahise usohorwa mu Nteko Rusange nyuma yo kugenzura ko abanyamuryango bose bitabiriye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!