Tariki ya 18 Nyakanga 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryateguye inama nyunguranabitekerezo yari igamije gushyiraho abayobozi bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League.
Umwe myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ni uvuga ko abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda bagombaga kwiyongera, bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi nubwo byarangiye FERWAFA ibagize batandatu ku bw’icyo yise "inyungu z’Ikipe y’Igihugu".
Uyu mwanzuro watangiye kubahirizwa guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024.
Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, yemeza ko abayobozi b’amakipe babigiriwemo inama n’Inama y’Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bagejeje igitekerezo kuri FERWAFA ko niba Shampiyona y’u Rwanda yifuza gucuruza no gutunga amakipe atyaye ku ruhando mpuzamahanga bagomba kuzamura umubare w’abanyamahanga ukava kuri batandatu babanza mu kibuga, ukagera ku munani ndetse mu bakinnyi 30 ikipe itemerewe kurenza, hakabamo umubare ntarengwa w’abanyamahanga 12.
Ibi ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwabigiriyemo inama FERWAFA nyuma y’urugendoshuri bwakoreye muri Tanzania bukareba uko shampiyona yabo yubatse ndetse no guhatana kuyibamo, bituma itanga amakipe akomeye kandi yitwara neza ku ruhando nyafurika.
Ibi kandi bijyana no gucuruza kuko abakinnyi bigaragaje mu makipe, abagurisha hanze y’igihugu, bikanakurura ibigo bikomeye by’ubucuruzi biyashoramo amafaranga menshi.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati "Ruhago ntikinishwa amarangamutima, mu kibuga hagakwiye kujyamo abakinnyi bashoboye. Ni yo mpamvu usanga amakipe y’iwacu ku ruhando mpuzamahanga atagera kure kubera ko twimakaje amarangamutima. Ibi bigomba guhinduka tukubaka Shampiyona ikomeye, akarere kose ka Afurika y’Uburasirazuba kazajya gahanga amaso."
Biteganyijwe ko iyi ngingo izaba iri ku murongo w’ibyigwa mu nama y’Inteko Rusange Idasanzwe izaterana tariki 13 Mutarama 2024 ndetse izi mpinduka zikazatangira gukurikizwa muri Shampiyona y’umwaka w’imikino utaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!