Myugariro Kavita yatunguranye kuri uru rutonde ndetse agaragara ku myanya u Rwanda rumaze iminsi rugaragaza ko rutahafite ikibazo nubwo umwe mu bari bamenyereye kuhakina, Manzi Thierry, ari bwo ari gukira imvune.
Phanuel Kavita Mabaya ni umugabo w’imyaka 31 wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuka kuri se ukomoka muri icyo gihugu ndetse na nyina ukomoka mu Rwanda.
Umupira w’amaguru yawutangiriye mu kigo cy’amashuri cya Clemson University, cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ababyeyi be bari batuye, mbere yo gutangira gukina nk’uwabigize umwuga.
Gufasha iki kigo mu mikino 81 y’irushanwa rihuza ibigo by’amashuri rya Atlantic Coast Conference, byatumye abengukwa n’Ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Amerika ya Real Salt Lake, binyuze muri gahunda ya ‘Homegrown Player Rule’ itanga uburenganzira ku bakinnyi b’amakipe bajya muri ’Major League Soccer’.
Icyo gihe yahise ajya gukinira ikipe yayo ya gatatu ya Real Monarchs SLC, ku mukino we wa mbere wabaye ku 22 Werurwe 2015, banganya na LA Galaxy II, ibitego 2-2.
Tariki ya 28 Mata 2017, Kavita yahise asinyishwa nk’umukinnyi mushya wa Puerto Rico FC yari imaze imyaka ibiri ishinzwe, atangira gukina Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aha ntabwo yahamaze igihe kinini kuko nyuma y’amezi arindwi gusa yahise atangazwa muri Saint Louis Football Club yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko iyi kipe na yo isenyuka mu 2020.
Ikimara gusenyuka yahise asinyira Birmingham Legion, mu ntangiriro za 2021, ari na ho akina kugeza ubu kandi akaba na kapiteni wayo.
Birmingham Legion ikina mu gice cyo mu Burasirazuba ‘Eastern Conference’ iri ku mwanya wa cyenda mu makipe 12, ikaba ifite amanota 45 mu mikino 34.
Uyu ni umwe mu bakinnyi bashobora kuzafasha u Rwanda mu Bwugarizi igihe ruzaba ruhangana no kujya mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu myaka 20 ishize.
Inkuru bifitanye isano: Kavita na Rwatubyaye bahamagawe mu Amavubi, Sahabo na York bongera kwirengagizwa
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!