Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku wa 11 Ugushyingo, izabanza kwakira Libya ku wa 14 Ugushyingo mbere yo gusura Nigeria ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Mu bakinnyi Umutoza Frank Spittler yahamagaye harimo myugariro Kavita Phanuel Mabaya wa Birmingham Region uhagamagawe ku nshuro ya mbere mu gihe Rwatubyaye Abdul yongeye kugirirwa icyizere.
Niyigena Clément wa APR FC, wabonye amakarita abiri y’umuhondo mu mikino ibiri iheruka, yahamagawe nubwo atazakina umukino wa Libya ariko akaba ashobora kwifashishwa kuri Nigeria.
Rutahizamu Twizerimana Onesme uri kwitwara neza muri Vision FC, yongeye kugirirwa icyizere mu Ikipe y’Igihugu nkuru nyumo yo kwifashishwa mu ya CHAN yasezereye Djibouti mu ijonjora rya mbere.
Mu bakinnyi basigaye harimo Rafael York wa Gefle IF muri Suede na Hakim Sahabo wa Standard de Liege mu Biligi nubwo bombi bamaze iminsi bakina. Umutoza Frank Spittler aheruka kuvuga ko bazongera kugaragara mu Ikipe y’Igihugu yaragiye.
Kury Johan Marvin ukina mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, wari wahamagawe bwa mbere ubushize kuri Bénin ariko ntakine kubera ko yari amaze igihe gito akirutse imvune, na we ntiyahamagawe.
Nyuma y’imikino ine imaze gukinwa mu Itsinda D, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n’amanota atanu, inyuma ya Nigeria ifite amanota 10 na Benin ifite amanota atandatu. Libya ni iya nyuma n’inota rimwe.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
- Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs)
- Buhake Clément Twizere (Ullensaker/Kisa)
- Muhawenayo Gad (Gorilla FC)
- Habineza Fils Francois (U20) (Etoile de l’Est FC)
Ba myugariro
- Omborenga Fitina (Rayon Sports)
- Byiringiro Jean Gilbert (APR FC)
- Imanishimwe Emmanuel (Ael Limassor FC)
- Niyomugabo Claude (APR FC)
- Rwatubyaye Abdul (FC Brera Strumica)
- Mutsinzi Ange (Zira FC)
- Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli)
- Niyigena Clement (APR FC)
- Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Region)
- Nshimiyimana Yunusu (APR FC)
Abakina hagati
- Bizimana Djihad (Kryvbas FC)
- Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
- Ngabonziza Pacifique (Police FC)
- Mugisha Bonheur (Stade Tunisien)
- Rubanguka Steve (Al-Nojoom)
- Muhire Kevin (Rayon Sports)
- Ndayishimiye Didier (AS Kigali)
- Guelette Samuel (Raal FC)
Ba rutahizamu
- Kwizera Jojea (Rhode Island Fc)
- Tuyisenge Arsène (APR FC)
- Dushimimana Olivier (APR FC)
- Mugisha Gilbert (APR FC)
- Iraguha Hadji (Rayon Sports FC)
- Nshuti Innocent (One Knoxville)
- Mbonyumwami Taiba (Marine Fc)
- Twizerimana Onesme (Vision Fc)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!