00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Infatino yakeje ubuvugizi bwa Mulisa Jimmy kuri Ruhago y’Abafite Ubumuga

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 April 2024 saa 05:32
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yagaragaje ko yanyuzwe n’ubufatanye bw’Umunyabigwi Mulisa Jimmy na Ruhago y’Abafite Ubumuga.

Mu ntangiriro za Mata 2024, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA) ryemeye ko ryatangiye kugirana imikoranire na Mulisa Jimmy binyuze mu Ishyirahamwe rya Ruhago Nyarwanda (FERWAFA).

Nyuma yo gutangaza ibi, Perezida Infantino yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko anejejwe n’iki gikorwa cy’ubufatanye Mulisa yatangiye gukora.

Ati “Ni iby’agaciro kubona umunyabigwi Mulisa Jimmy, yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Amputee Football mu Rwanda. Urukundo n’umurava aba bose bafitiye umupira w’amaguru ni ubw’agaciro kandi bizagerana kure na Jimmy.”

Mulisa kugeza ubu uri mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nk’Umutoza wungirije yavuze uko yakiriye ubutumwa bwe buturutse kuri Perezida wa FIFA kandi hari byinshi yifuza gukorana na we.

Ati “Naratunguwe cyane kumubona yerekana ko azi neza ibyo nkora noneho akanabigaragariza ku mbuga ze zikomeye. Nishimiye kandi inshingano nahawe na Amputee Football.”

“Nigeze kugira amahirwe yo kuganira na Infantino ariko ninongera kumubona nanone nizeye ko azumva ibitekerezo mfite akanabitera inkunga.

Mulisa Jimmy azagira uruhare mu kuzamura abana bakiri bato bakina ruhago y’abafite ubumuga, kwitabira imikino itandukanye itegura ndetse akanayimenyekanisha mu buryo ubwo aribwo bwose.

Uyu mugabo w’imyaka 40 yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 2003 kugeza 2009. Amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye harimo HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi.

Mu kazi k’ubutoza yanyuze muri APR FC, Sunrise FC na AS Kigali ndetse akaba afite n’Irerero rya Umuri Foundation ryigisha umupira w’amaguru.

Umupira w'amaguru w'abafite ubumuga watangiye gutera imbere mu Rwanda
Mulisa Jimmy yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Ruhago y’Abafite Ubumuga
Mulisa Jimmy azamenyakanisha umupira w'amaguru w'Abafite Ubumuga
Mulisa Jimmy azajya asangiza abakina ruhago y'Abafite Ubumuga ubumenyi afite
Gianni Infantino yashimye ubufatanye bwa Mulisa Jimmy na Ruhago Nyarwanda y'Abafite Ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages