Muri Nyakanga 2023, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA) ryatangiye kugirana imikoranire n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) hagamijwe guteza imbere siporo y’abafite ubumuga.
Ni muri urwo rwego FERWAFA yemeye ko hari abakinnyi bagomba kujya bafasha iyi mikino kumenyekana ku Isi cyane ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo muri Afurika bifite amakipe akomeye muri Amputee Football.
Ku nshuro ya mbere haganirijwe bamwe mu basanzwe bakina harimo Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon yo muri Libya ndetse na Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia.
Nyuma y’aba bombi bitagenze neza, inzego zombi zarakoranye zigirana ibiganiro na Mulisa Jimmy usanzwe ari umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize.
Uyu mukinnyi azagira uruhare mu kuzamura abana bakiri bato bakina ruhago y’abafite ubumuga, kwitabira imikino itandukanye itegura ndetse akanayimenyekanisha mu buryo ubwo aribwo bwose.
Mulisa yabaye umukinnyi wa APR FC, Ikipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 2003 kugeza 2009. Amakipe yo hanze ya Afurika yakiniye harimo HAL Bengaluru yo mu Buhinde, KSK Beveren na A.F.C. Tubize yo mu Cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’ayandi.
Mu kazi k’ubutoza yanyuze muri APR FC, Sunrise FC na AS Kigali ndetse akaba afite n’Irerero rya Umuri Foundation ryigisha umupira w’amaguru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!