Ni inama ibera i Rabat muri Maroc kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Kanama 2026. Infantino umaze icyumweru muri iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, yahisemo gutumiza bamwe mu bayobozi bakuru muri FIFA kugira ngo ashake igisubizo cy’igitutu akomeje kotswa n’abatarashyigikiye gahunda ye.
Iyi nama ije nyuma y’igihe gito FIFA ihagaritse gahunda ya “FIFA Forward Enterprise (FFE)”, umushinga wari ugamije gushaka abashoramari bigenga bagafatanya na FIFA mu bikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’amarushanwa yayo, birimo Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’abagore ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Uyu mugambi wateje ubwumvikane buke, cyane cyane mu Burayi, aho Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) n’amashyirahamwe 55 ayigize byagaragaje kutawemera, bivuga ko Igikombe cy’Isi kidakwiye gufatwa nk’igicuruzwa kigomba kugurishwa abashoramari.
Infantino yahisemo gutumiza iyi nama ihuza abayobozi bakuru ba FIFA kugira ngo baganire ku bibazo biri muri uru rwego n’uburyo bwo kongera guhuriza hamwe umuryango mugari w’umupira w’amaguru ku Isi.
Ibibazo bya Infantino byiyongereye nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bakuru muri FIFA batangiye kwitandukanya n’uyu mushinga.
Umunyamabanga Mukuru wa FIFA, Mattias Grafström, na we yagaragaje ko hari ibibazo byaturutse ku buryo uyu mugambi wateguwe, ibyafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Infantino adashyigikiwe n’abo bakorana.
Nubwo FIFA yavuze ko FFE yari igamije kongera ubushobozi bw’amashyirahamwe 211 ayigize no gushora imari mu iterambere ry’umupira w’amaguru, abatavuga rumwe na yo bagaragaje impungenge ku mucyo w’imyanzuro n’uburyo bwo gucunga umutungo w’amarushanwa akomeye ku Isi.
Indi nkuru wasoma: Arsène Wenger yitandukanyije na Infantino ku mushinga wamupfubanye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!