00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arsène Wenger yitandukanyije na Infantino ku mushinga wamupfubanye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 August 2026 saa 02:37
Yasuwe :

Arsène Wenger ushinzwe iterambere rya Siporo mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), yitandukanyije n’umushinga wapfubanye Perezida wa FIFA wari ugamije kugirisha imigabane y’amwe mu marushanwa arimo Igikombe cy’Isi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ni bwo Wenger yatangaje uruhande ahagazeho ku mushinga wa Fifa Forward Enterprise (FFE), wari ugamije kongera amikoro y’umupira w’amaguru.

Yavuze ko ajya kumenya uyu mwanzuro yawumviye mu itangazamakuru kuko atigeze awuganirizwho, nubwo ku ruhande rwe asanga ntacyo utwaye mu gihe uri mu nyungu za ruhago.

Ati “FIFA ikeneye gukorera mu mucyo n’ubushishozi. Hari ibyari bikwiriye mu bikorwa bya FIFA, ni ko mbitekereza. Ntabwo nashyizwe mu batekereje uriya mushinga, nawumenye mbyumvise mu itangazamakuru.”

“Ni yo mpmvu undi mwanzuro wo kuwukuraho wari ngombwa ndetse nta no kwirirwa tubitindaho. Mpagaze nshikamye nemeza ko FIFA ikwiriye gukora yigenga kugira ngo igaragaze ubushobozi bwawo, ubunyangamugayo n’ubushoshozi.”

Gianni Infantino aherutse kugaragaza ko hari gahunda y’uko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku Isi yo gukusanya arenga miliyari 4,2$ binyuze mu kugurisha 20% by’imigabane y’ikigo gishya kizajya gicunga ibikorwa bya FIFA.

Ni umushinga watumye uyu mugabo aterwa imijugujugu na bmwe mu bo bafatanyije kuyobora, ndetse na benshi mu banyamuryango b’iri shyirahamwe by’umwihariko ibihugu by’i Burayi, birangira awuhagaritse.

Nyuma yaho ibihugu byinshi bitandukanye biri kumuvaho ndetse ibirimo Serbia, Suède na Pays de Galles bikavuga ko bitazamushyigikira mu matora ataha ya Perezida wa FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027.

Arsène Wenger ntashyigikiye umushonga wari watangajwe na Infantino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages