Mu mwiherero wabereye kuri Muhazi ku wa Gatandatu ni ho umutoza Karekezi Olivier yatangarije ko Kimenyi Yves ari we kapiteni wa mbere wa Kiyovu Sports.
Uyu munyezamu usanzwe unabanzamo mu izamu ry’ikipe y’Igihugu, azaba yungirijwe na myugariro Serumugo Ally wari usanzwe ari kapiteni ndetse na Irambona Eric nka kapiteni wa gatatu.
Aganira n’itangazamakuru nyuma yo kugirwa kapiteni, Kimenyi Yves yavuze ko byamushimishije ndetse ashimira abatoza ba Kiyovu Spots bamugiriye icyizere.
Ati “Kugirwa kapiteni wa Kiyovu Sports nabyakiriye neza cyane, navuga ko byashimishije. Ikirenze ibyo ni uko nshimira abangiriye icyizere kuko bambonyemo ubushobozi bwo kuba umuyobozi wa bagenzi banjye.”
“Ni byo nigeze kuba umuyobozi wa bagenzi banjye mu kibuga nkiri mu Isonga FC, bisobanuye ko nzi inshingano, ntazagorwa nazo cyane kuko nigeze kuzikora."
Yakomeje avuga ko kuba abakinnyi ba Kiyovu Sports bazi intego z’ikipe, zo kwegukana igikombe cya Shampiyona, bizamworohera kubayobora mu kibuga.
Ati "Indi mpamvu nshingiraho nemeza ko ntazagorwa n’izi nshingano ni uko abakinnyi bose bazi neza intego Kiyovu Sports ifite ko tuzazigeraho twese ari uko dufatanyij. Ikirenze kuri ibyo kizamfasha kuzuza inshingano nahawe ni uko nzaba nyoboye abantu bakuze kandi bazi icyo bashaka.”
Kimenyi Yves ni umwe mu bakinnyi barindwi bashya baguzwe na Kiyovu Sports mbere y’uko umwaka mushya w’imikino utangira.
Gusa uyu mukinnyi ntararekurwa na Rayon Sports kuko yasinyiye Kiyovu Sports bitewe n’ingingo avuga ko yamuhaga uburenganzira bwo kugenda kuko ikipe yakiniraga itubahirije ibyo bari bumvikanye mu gihe cyagenwe mu masezerano.
Kimenyi wakinnye muri APR FC kugeza muri Nyakanga 2019, aherutse kurega Rayon Sports muri FERWAFA, asaba ko yafashwa kubona urupapuro rumukura muri iyi kipe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!