Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, abatoza n’abakinnyi bayo bagiye kuri Muhazi mu mwiherero wo kuganira ku buryo bakwitegura umwaka utaha w’imikino. Kiyovu Sports ni imwe mu makipe yiyubatse cyane mbere y’uko Shampiyona itangira.
Uyu mwiherero wabereye kuri Muhazi nyuma y’umunsi umwe abatoza bose ba Kiyovu Sports barangajwe imbere na Karekezi Olivier, bahawe amasezerano y’imyaka ibiri ku wa Gatanu.
Mu butumwa yahaye abakinnyi, Mvukiyehe yababwiye ko nta kindi abakunzi ba Kiyovu Sports babategerejeho atari igikombe cya shampiyona, ndetse ibyo kuza ku mwanya wa kabiri cyangwa mu makipe ane ya mbere ntawe ubikeneye.
Yababwiye ko ubuyobozi buzakora ibishoboka byose bukabaha ibyo bakeneye byose, ndetse imishahara yabo bazajya bayibonera igihe, ariko bakegukana igikombe cya Shampiyona Kiyovu Sports iheruka mu 1993, ubwo yanatwaraga igikombe cy’Igihugu.
Umutoza Karekezi Olivier yabwiye abakinnyi be ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, kugira ngo bazabashe kugera ku ntego biyemeje zo kwegukana igikombe.
Yababwiye ko kuba yarabaye umukinnyi byatumye amenya menshi mu makosa akorwa n’abakinnyi, arimo ayo gufata amafaranga y’andi makipe ngo bitsindishe. Ati “Uwo bizagaragaraho nzamwirukana.”
Karekezi yakomoje kandi ku bazaba abayobozi ba bagenzi babo mu kibuga, aho yagaragaje Kimenyi Yves nka kapiteni wa mbere wa Kiyovu Sports.
Myugariro Serumogo Ally wari usanzwe ari kapiteni, azaba kapiteni wungirije mu gihe Irambona Eric azaba kapiteni wa gatatu.
Umunyezamu Kimenyi Yves na Irambona Eric, bombi bakiniraga Rayon Sports, ni bamwe mu bakinnyi bashya Kiyovu Sports yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Uretse abo bakinnyi, Kiyovu Sports yaguze abandi barimo Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, Ngendahimana Eric wavuye muri Police FC, Ngandu Omar, Issa Ngenzi na Bigirimana Abeddy bavuye mu Burundi.
Umutoza Karekezi Olivier avuga ko mu bandi bakinnyi yifuza harimo Sekamana Maxime ukinira Rayon Sports na Nova Bayama uheruka gutandukana na AS Kigali.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!