00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibinegu mu migurire ya Rayon Sports yinjiye mu mwaka utoroshye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 January 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwongeye kwibazwaho bitewe no gutinda gufata umwanzuro ku hazaza h’Umutoza Mohamed Wade wasigaranye ikipe mu Ukwakira, urwego rw’abakinnyi bugura n’uburyo abenshi bayirimo bagiye gusoza amasezerano mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.

Kugira ibihe byiza muri ruhago bituruka ku kuba ikipe ihagaze neza haba mu buyobozi, amikoro no kugira abakinnyi bakomeye, by’akarusho bamenyeranye.

Ibi kandi bijyana no kugira umutoza mwiza n’abo bakorana, bose bumva kandi bari mu murongo umwe n’ubuyobozi mu musihinga ikipe iba yihaye.

Muri Rayon Sports birasa n’ibyivanze muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’uko ihushije intego yari yihaye yo gusubira mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018.

Nyuma yo gusezererwa na Al Hila Benghazi yo muri Libya muri Nzeri, Gikundiro yatandukanye n’Umunya-Tunisia wayitozaga, Yamen Zelfani utari ufite umusaruro mwiza no muri Shampiyona, ikipe isigaranwa n’Umunya-Mauritania Mohamed Wade wari Umutoza Wungirije.

Wade yagiriwe icyizere cyo gukomeza gutoza, ubuyobozi butangaza ko buri gushaka Umutoza Mukuru ariko byarangiye butuje ndetse bwiyemeza gushyigikira uyu Munya-Mauritania wabusabye umwungiriza ariko abegerewe bose barimo Hitimana Thierry na Lomami Marcel bagataruka mu gihe ibya Rubona Emmanuel byapfubye kubera igitutu cy’ubukeba.

Kunanirwa gukemura byihuse ikibazo cy’abarimo Simon Tamale na Joackiam Ojera banze gusubira mu kazi, gushaka Umutoza w’Abanyezamu usimbura Samuel Kawalya wirukanywe ndetse no kuba bwibutse ko Mohamed Wade atari ku rwego rwa Rayon Sports nyuma y’umukino wa 16 wa Shampiyona, amaze gutoza imikino 12, na byo byongeye kugaragaza ibyuho mu micungire y’ikipe.

Rayon Sports yinjiye mu mwaka wa 2024 ufite kinini uvuze haba mu kibuga ndetse no mu buyobozi bwayo aho kuri ubu itegerejweho kwegukana Shampiyona imaze hafi imyaka itanu idatwara, kwisubiza Igikombe cy’Amahoro iheruka kwegukana ndetse by’akarusho mu Ukwakira hakaba hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi dore ko manda y’imyaka ine ya Uwayezu Jean Fidèle n’abo bakorana izaba igeze ku musozo.

Muri Nyakanga 2023, Uwayezu yavuze ko atazongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe ubwo azaba asoje manda ye uyu mwaka, ariko nyuma asa n’uworoheje imvugo, agaragaza ko bishoboka. Ni mu gihe benshi mu bafana babona hari ibyo yari amaze kubaka.

Umwaka w’imikino wa 2022/23 wari utandukanye kuri Gikundiro yari imaze imyaka ine nta byishimo, yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023. Kugira ngo ibyo byose bigerweho byasabye ko ifata inguzanyo ya miliyoni 59 Frw mu ngengo y’imari y’agera hafi kuri miliyoni 727 Frw yakoreshejwe.

Umwaka wa 2023 wabaye mwiza muri Rayon Sports mu gihe yinjiye mu wa 2024 urimo byinshi byo gushyira ku murongo

Mu mpeshyi ya 2023, na bwo Rayon Sports iri mu makipe yashoye amafaranga menshi mu kwiyubaka kugira ngo uyu mwaka w’imikino yateganyijemo gukoresha miliyoni 900 Frw, arimo asaga miliyoni 200 Frw mu kugura abakinnyi, uzagende neza.

Nubwo bimeze gutyo, iyi kipe iri mu zizongera kwisanga zikeneye akayabo k’amafaranga mu kugura abakinnyi bashya cyangwa kurwana no kugumana abo zisanganywe kuko abo zifite uyu munsi bagiye gusoza amasezerano.

Kuri ubu, byibuze mu bakinnyi 11 beza Rayon Sports igenderaho uyu munsi, bane muri bo ni bo izaba ibara nk’abakinnyi bayo muri Kamena. Ni ukuvuga: Mitima Isaac, Bugingo Hakim, Serumogo Ali na Aruna Mussa Madjaliwa.

Mu gihe hari abakinnyi byibazwa uburyo bagurwamo kandi bigaragara ko bashobora kuba batari ku rwego rw’ikipe, kuri ubu kandi benshi mu bari muri Rayon Sports bazasoza amasezerano ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2024.

Gusohoka ku buntu kwa Hakizimana Adolphe wagiye muri AS Kigali muri iyi Mutama, na Musa Esenu wagiye muri Iraq, byari kimwe, abandi bagera kuri 19 na bo bashobora kuzayisohokamo muri ubu buryo mu mezi atanu ari imbere.

Ku ikubitiro ni abakinnyi bashya barimo Khadime Ndiaye, Alsény Camara Agogo na Alon Paul Gomis bose basinye amasezerano y’igihe gito, azarangirana n’umwaka w’imikino.

Kuba Hakizimana Adolphe yari yemeye kongera amasezerano muri Rayon Sports, ariko akarenzwa ingohe, imbaraga zigashyirwa mu kugura Ndiaye w’umunyamahanga kandi hasanzwe na Simon Tamale w’Umunya-Uganda na byo ni ibyo kwibazwaho.

Si abo gusa kuko n’abandi benshi iyi kipe yaguze mu mpeshyi ya 2023 bazasoza amasezerano muri uyu mwaka. Abo barimo Umunya-Sudani, Eid Mugadam Abakar Mugadam [ikipe yagaragaje ko itagikeneye kubera umusaruro muke], Umunyezamu w’Umunya-Uganda, Simon Tamale na Nsabimana Aimable.

Hari kandi Umunye-Congo Luvumbu Héritier n’Umunya-Maroc Youssef Rharb bayigarutsemo, Kalisa Rachid, Umurundi Mvuyekure Emmanuel, Umunya-Uganda Joackiam Ojera wongereye amasezerano mu mpeshyi ishize ndetse na Muhire Kevin wasinye gukina igihe gito muri uyu mwaka w’imikino.

Abasanzwe muri Rayon Sports bazasoza amasezerano barimo Hategekimana Bonheur, Ishimwe Ganijuru Elie, Mucyo Didier Junior, Rwatubyaye Abdul, Ngendahimana Eric, Mugisha François ‘Master’, Ndekwe Félix, Tuyisenge Arsène, Iraguha Hadji na Rafael Osaluwe watijwe muri AS Kigali.

Abakinnyi bari gukina umwaka wa mbere muri Gikundiro, bafite amasezerano azageza mu 2025 ni Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Umunya-Uganda Charles Bbaale n’Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwibutse ko Umutoza Mohamed Wade atari ku rwego rwayo nyuma y'Umunsi wa 16 wa Shampiyona
Benshi mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho bazasoza amasezerano mu mpeshyi ya 2024
Rayon Sports yasinyishije Umunyezamu w'Umunya-Sénégal Khadime Ndiaye isanganywe Umunya-Uganda Simon Tamale na Hategekimana Bonheur

Benshi mu banyamahanga ntibatanga umusaruro

Hagati ya Kamena 2023 na Mutarama 2024, iyi Kipe yambara Ubururu n’Umweru yaguze abakinnyi 13 barimo Luvumbu na Youssef bayigarutsemo mu gihe abongerewe amasezerano ari Mitima Isaac na Joackiam Ojera.

Benshi muri aba bakinnyi bashya, bakoze igeragezwa, ntibarimo Umunye-Congo Jonathan Ifunga Ifasso wasezerewe kubera kubura ibyangombwa, ubu akaba akinira Al-Hilal Omdurman iri muri CAF Champions League, ndetse n’abandi barimo Umunya-Côte d’Ivoire Gnamien Mohaye Yvan utarashimwe.

Urebye umusaruro w’abakinnyi bose baguzwe ndetse bagahabwa umwanya wo gukina, usanga Abanyarwanda ari bo bagerageje gutanga ibyo bari bafite, yewe ukaba utanakwirengagiza uruhare rukomeye rw’Umunye-Congo Luvumbu Nzinga Héritier.

Nubwo Umunya-Sudani Eid Mugadam Bakar Mugadam n’Umunya-Maroc Youssef Rharb ari bo bashinjwe umusaruro muke, ariko uyu wa nyuma akababarirwa mu gihe undi yashyizwe ku ruhande mu ikipe, n’abandi bakinnyi bashya nta byinshi barerekana kuko n’Umunyezamu Simon Tamale wari umaze gufata umwanya ubanzamo, kuri ubu yataye akazi.

Rutahizamu Charles Bbaale wari witezweho ibitego nk’uko yabitsindaga muri Uganda, yagowe no kwibona i Kigali ndetse ni ko byagenze ku Murundi Mvuyekure Emmanuel ukunze kubanza kenshi ku ntebe y’abasimbura.

Aruna Mussa Madjaliwa wagaragaje ikinyuranyo, na we yakinnye imikino irindwi gusa mbere y’uko agira imvune yatumye kuri ubu ageze mu mezi atatu adakina.

Aba biyongeraho Umunya-Guinée Alsény Camara Agogo n’Umunya-Sénégal Alon Paul Gomis bananiwe kwiyereka abafana mu mukino wabo wa mbere batsindwa na Gasogi United, mu gihe Umunyezamu Khadime Ndiaye agitegerejwe nyuma yo kubanza ku ntebe y’abasimbura ku Munsi wa 16 wa Shampiyona.

Umunya-Guinée Alsény Camara Agogo ni umwe mu bakinnyi bashya bahanzwe amaso muri uyu mwaka w'imikino wa 2023/24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .