Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo Ibiro bya Perezida wa Sénégal byifashishije imbuga nkoranyambaga zabyo, bitangaza uruhande rwayo mu kwambura Igikombe cya Afurika cya 2025 yegukanye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Iyi guverinoma yabanje kuvuga ko mbere yo gufata uyu mwanzuro, habayeho kubanza kugoreka amategeko agenga irushanwa ry’Igikomb cya Afurika.
Yagize iti “Guverinoma ya Sénégal ibabajwe n’icyemezo cy’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, cyambura Ikipe y’Igihugu ya Sénégal Igikombe cya Afurika cya 2025 kigahabwa Maroc. Mu buryo bukomeye kandi budasanzwe, icyemezo ntabwo gikurikije amahame agenga umupira w’amaguru, ariko koroherana, ubudahemuka n’icyubahiro gishingiye ku bunyakuri.”
“Aha harimo gusobanura nabi amategeko, byatumye hafatwa umwanzuro udashingiye ku mategeko.”
Sénégal yakomeje ivuga ko itazihanganira aka karengane, ndetse isaba ko inzego mpuzamahanga z’amategeko kubijyamo zikareba ibibazo biri mu ishyirahamwe.
Yagize iti “Sénégal ntabwo izihanganira uyu mwanzuro urimo kudakorana kw’inzego, udaciye mu mucyo, ndetse uhabanye n’icyubahiro cy’umupira w’amaguru. Sénégal inenze byimazeyo uyu mwanzuro udakwiriye.”
“Bityo irahamagara inzego zishinzwe iperereza ku rwego mpuzamahanga kureba ruswa iri mu bayobozi ba CAF. Sénégal izatanga ubufasha bwayo muri ibyo bikorwa n’iyo byaba kujya imbere y’inkiko, kugira ngo ubutabera mu mupira w’amaguru bwongere bugaruke.”
Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF kashingiye ku Ngingo ya 84 y’Amategeko y’Igikombe cya Afurika (AFCON), kemeza ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 muri Maroc, ku bitego 3-0 by’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc FRMF.
Ibi byakurikiwe n’ubutumwa bw’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal (FSF) ryateye rivuga ko na yo igiye kujurira bidatinze, binyuze mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS).
Izindi nkuru bifitanye isano:
Sénégal ntikozwa ibyo kwamburwa Igikombe cya Afurika
Sénégal yambuwe Igikombe cya Afurika cya 2026 gihabwa Maroc



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!