Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Werurwe 2026, ni bwo FSF yashyize hanze itangazo risubiza irya CAF nyuma yo gusuzuma umwanzuro w’ibyabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Uyu mwanzuro wagiraga uti “Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF kashingiye ku Ngingo ya 84 y’Amategeko y’Igikombe cya Afurika (AFCON), kemeza ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025 muri Maroc, ku bitego 3-0 by’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc FRMF.”
FSF na yo yasubije ivuga ko igiye kwitabaza Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS), kugira ngo na yo irenganurwe kuko isanga uyu mwanzuro wafashwe utanyuze mu mucyo kandi ubogamiye kuri Maroc.
Yagize iti “Akanama gashinzwe Ubujurire karabwakiriye ariko ntabwo kigeze gakurikiza amategeko ajyanye no kumva uruhande ruregwa. Hanyuma kavuga ko Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yishe Ingingo ya 82 na 84 mu mategeko y’Igikombe cya Afurika.”
“Ibyo byatumye CAF itera mpaga Sénéga ku neza ya Maroc. Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal risanga bitanyuze mu mucyo, bitabaho, bitanakunda ko uyu mwanzuro wemerwa. Ishyirahamwe rigiye kujurira mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) ruri i Lausanne."
FSF yabwiye kandi abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika no ku Isi yose ko izakomeza kubamenyesha uko ikirego kiri kugenda, hanyuma igaharanira ubutabera muri siporo.
Ibindi byemejwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire usibye kwambura Sénégal Igikombe cya Afurika, ni uko Ismaël Saibar ukinira Maroc wari wahagaritswe imikino itatu akanacibwa amande y’ibihumbi 100 by’Amadolari (asaga miliyoni 145 Frw), ibyo bihano byakuweho ariko ahanwa kudakina imikino ibiri ya CAF harimo umwe usubitse.
Maroc yari yaciwe ibihumbi 15$ (miliyoni 21 Frw) kubera abafana bakoresheje urumuri (lasers) batunga mu maso y’abakinnyi muri uwo mukino, na yo yagabanyijwe aba ibihumbi 10$.
FRMF yari yaciwe ibihumbi 200$ (hafi miliyoni 291 Frw) kubera imyitwarire idakwiye yaranze abana batoragura imipira ku kibuga muri uwo mukino, ariko yagabanyijwe aba ibihumbi 50$.
Ibihumbi 100$ (miliyoni 145 Frw) yari yaciwe kubera imyitwarire y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu yayo n’abatoza bagiye mu cyumba cya VAR kubangamira abasifuzi kandi bikaba bihabanye n’ingingo ya 82 n’iya 83 mu mategeko ngengamyitwarire CAF igenderaho, byagumyeho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!