Ibi bikurikiye inkuru ya Daily Telegraph yavugaga ko umugore bivugwa ko yari afitanye umubano wihariye na Infantino yahawe amafaranga na UEFA ubwo yavaga mu kazi, nyuma y’uko bombi bivugwa ko bari bafitanye uwo mubano ubwo Infantino yari Umunyamabanga Mukuru w’iyi Mpuzamashyirahamwe.
Umuvugizi wa FIFA yavuze ko Infantino ahakana yivuye inyuma ibyo birego, avuga ko “nta kuri na mba kurimo.”
FIFA na yo yamaganye ibyo yise “ibirego bidafite gihamya n’amakuru agaragara ko ari ibinyoma”, ishimangira ko “ibihuha n’ibikekwa bidakwiye gufatwa nk’ukuri.”
Infantino akomeje gushyirwaho igitutu na UEFA n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu Burayi kubera umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE) wahagaritswe. Wari ugamije gushyiraho sosiyete nshya icunga uburenganzira bw’ubucuruzi n’amatike, aho 21% by’imigabane yayo byari kugurishwa umushoramari wigenga.
UEFA yavuze ko yatakarije icyizere Infantino, mu gihe Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Norvège, Lise Klaveness, yamusabye kwegura.
Ku rundi ruhande, Infantino yashyigikiwe na Mexique, CONMEBOL ndetse n’ibihugu 54 bigize CAF. Izi nzego zivuga ko kutamushyigikira bidakwiye gutuma akurwa ku buyobozi hatabaye amatora ahuza abanyamuryango 211 bagize FIFA.
FIFA yagize iti “Abadashyigikiwe n’amashyirahamwe manyamuryango ntibakwiye gushaka kugera ku byo bananiwe banyuze izindi nzira, bakwiye kunyura mu nzira za demokarasi aho kwifashisha ibirego, ibihuha cyangwa amakuru ayobya abantu.”
FIFA yongeyeho ko yemera kugenzurwa, ariko ko ibyo bidatanga uburenganzira bwo kugoreka ukuri cyangwa gukwirakwiza amakuru adafitiwe gihamya.
Inkuru bifitanye isano: Uwari ihabara rya Infantino yishyuwe akayabo bagikorana muri UEFA



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!