00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari ihabara rya Infantino yishyuwe akayabo bagikorana muri UEFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 04:30
Yasuwe :

Igitutu gisaba Gianni Infantino kwegura ku mwanya wa Perezida wa FIFA gikomeje kwiyongera, nyuma y’amakuru agaragaza ko UEFA yishyuye akayabo umugore bivugwa ko yari ihabara rye mu gihe yari akiri umuyobozi muri iyi Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko uwo mugore yahawe amafaranga abarirwa mu bihumbi amagana nyuma y’umubano w’ibanga bivugwa ko yagiranye na Infantino, ubwo uyu muyobozi yari Umunyamabanga Mukuru wa UEFA.

Bivugwa ko uwo mukozi wari ukiri ku rwego rwo hasi yazamuwe mu ntera na Infantino ndetse umushahara we wongerwaho 30% mu gihe bombi bari muri uwo mubano. Michel Platini wari Perezida wa UEFA icyo gihe, ngo yari azi iby’uwo mubano ndetse abigaragariza Infantino nk’ikibazo kimuhangayikishije.

UEFA yafashe icyemezo cy’uko uwo mugore ava mu kazi agahabwa amafaranga menshi y’imperekeza, yishyuwe n’iyi Mpuzamashyirahamwe. UEFA kandi yamwishyuriye amasomo ya MBA mu ishuri ry’ubucuruzi, yari afite agaciro k’ibihumbi 45 by’Amapawundi ku mwaka.

Mu butumwa UEFA yahaye The Telegraph, yemeje ko ayo mafaranga yatanzwe ndetse ko yari izi iby’umubano wari hagati ya Infantino n’uwo mugore.

Infantino yashakanye na Leena Al Ashqar kuva mu 2001, ndetse bombi bafitanye abakobwa bane.

UEFA yagize iti “Ibivugwa turabizi kandi turemeza ko uwo muntu uvugwa yahawe amafaranga y’imperekeza ubwo yavaga mu kazi, hiyongeraho amafaranga yo kumwishyurira amasomo ya MBA mu ishuri ry’ubucuruzi ryo muri ako gace. Ayo mafaranga yatanzwe hakurikijwe amabwiriza yariho icyo gihe agenga abakozi bavaga muri UEFA.”

Yakomeje iti “Ayo mabwiriza yarushijeho gukazwa kuva mu 2016, kandi amabwiriza agenga abakozi muri iki gihe, areba abakozi bose ba UEFA hatitawe ku rwego barimo, agaragaza uburyo bukoreshwa mu kigo kigezweho kandi gikomeye.”

The Telegraph yanatangaje ko hari haratanzwe ibirego ku myitwarire ya Infantino muri FIFA, gusa iri Shyirahamwe riyobora umupira w’amaguru ku Isi ryabihakanye ryivuye inyuma.

Infantino yabaye Umunyamabanga Mukuru wa UEFA mu 2009, umwanya ufatwa nk’uwa kabiri mu kugira ububasha nyuma y’uwa Perezida. Yatangiye gukorera UEFA mu 2000 nk’umunyamategeko, agenda azamuka mu nzego zitandukanye z’iyi Mpuzamashyirahamwe.

Infantino ubu ufite imyaka 56, yatorewe kuyobora FIFA mu 2016 nyuma y’ihirikwa rya Sepp Blatter. Yongeye gutorwa mu 2019 no mu 2023, ndetse byitezwe ko muri Werurwe 2027 azatsindira manda ya kane.

Aya makuru yagiye hanze yarushijeho gushyira urujijo ku hazaza ha Infantino muri FIFA, mu gihe uyu Musuwisi ufite inkomoko mu Butaliyani akomeje gusabwa na benshi kwegura, nyuma yo guhatirwa guhagarika umugambi wanenzwe bikomeye wo kugurisha abashoramari bigenga imigabane mu Gikombe cy’Isi.

UEFA iri ku isonga mu bashaka gukura Infantino ku buyobozi bwa FIFA kubera uwo mugambi wahagaritswe, ndetse yasezeranyije ko amakipe yayo atazitabira amarushanwa ya FIFA igihe cyose Infantino azaba akiri ku buyobozi.

Gusa Infantino asa n’ukomeje gushyigikirwa na Afurika, Amerika y’Epfo na Aziya, amajwi ashobora kuba ahagije kugira ngo atsinde uwashaka kumuhangara mu matora y’ubuyobozi ateganyijwe kubera mu Nama ya FIFA izabera muri Maroc muri Werurwe itaha.

Muri iki cyumweru, Mexique yitandukanyije n’umurongo wa CONCACAF wo kurwanya Infantino, yongera gushimangira ko ifitiye icyizere ubuyobozi bwa FIFA.

Kuba UEFA kugeza ubu yaranze kwitabira amarushanwa ya FIFA bishobora guteza iri shyirahamwe ibibazo bikomeye mu bijyanye n’ubucuruzi, ibintu bishobora gutuma Infantino yongera gutekereza ku mwanya afite ku isonga ry’umupira w’amaguru ku Isi.

Gusa kugeza ubu Perezida wa FIFA nta kimenyetso aragaragaza cyo kwemera kuva ku izima, nyuma yo gushyigikirwa n’abayobozi bakuru b’iri shyirahamwe mu nama y’igitaraganya yabaye ku wa Gatatu. Yatangaje ko azakomeza guhangana n’igitutu nubwo hari abakomeje kumusaba kwegura.

Infantino kandi ashobora gukorwaho iperereza, nyuma y’uko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Norvège, Lise Klaveness, atangaje ko azamurega muri Komisiyo y’Imyitwarire ya FIFA.

Icyo kirego ntikizibanda gusa ku mugambi wari uteganyijwe wo kugurisha abashoramari bigenga imigabane ifite agaciro ka miliyari 3,1 z’Amapawundi mu Gikombe cy’Isi, ahubwo kizanareba icyemezo cyo guha Perezida Donald Trump igihembo cya FIFA cy’Amahoro cyashyizweho mu buryo bwihariye, ndetse n’icyemezo cyo gukuraho ikarita itukura Folarin Balogun yari yabonye mu Gikombe cy’Isi, nyuma y’igitutu cya politiki bivugwa ko cyaturutse kuri Trump.

Ku rundi ruhande, Infantino yahakanye ibirego bijyanye n’amafaranga UEFA yishyuye uwo mugore wari ihabara rye.

Umuvugizi wa FIFA yabwiye The Telegraph ati “Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, arahakana yivuye inyuma ibi birego kandi nta kuri na guke bifite. Igitekerezo icyo ari cyo cyose cy’uko yaba yaragize imyitwarire idakwiye cyangwa yararenze ku mategeko n’amabwiriza, ni ukumusebya.”

Yakomeje agira ati “Nta mukozi n’umwe muri UEFA cyangwa FIFA wigeze atanga ikirego ku myitwarire ya Infantino, kuko nta kintu na kimwe kibi cyigeze kibaho cyamugaragayeho.”

Uwari ihabara rya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ubwo yakoraga muri UEFA, yishyuwe akayabo kugira ngo ave mu mwanya yarimo
Uwayoboraga UEFA, Michel Platini, yaburiye Infantino wari Umunyamabanga Mukuru ku bijyanye n'umubano yari afitanye n'umukozi bakoranaga
UEFA iyoborwa na Aleksander Čeferin ntigicana uwaka na Gianni Infantino
Umubano wa Infantino na Donald Trump uri mu byateye abanyamupira benshi kutamushyigikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages