Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Ukwakira 2023.
Amakipe yombi yageze ku kibuga ku gihe gisanzwe cy’umukino maze abasifuzi na Komiseri bagenzuye ibisabwa ngo umukino utangire babura imbangukiragutabara.
Etincelles FC yishyuhije hamwe na Musanze FC mu gihe hari hategerejwe isaha ya nyayo y’umukino [saa Cyenda] ngo utangire. Iyi saha yageze imbangukiragutabara itarahagera.
Amakuru yizewe IGIHE yabonye muri Etincelles FC yemeza ko saa Yine z’igitondo ku Bitaro bya Gisenyi, ahari kuva imbangukiragutabara, bahamagaye Umunyamabanga w’iyi Kipe, Kabanda Innocent, ngo bamubwire ko itari buboneke kuko izihari zajyanye abarwayi gusa ntiyabashije gufata telefoni ye ngendanwa.
Mu gihe isaha y’umukino yari igeze, abasifuzi na Komiseri bahaye Etincelles FC iminota 15 yemewe n’amategeko mbere yo kwemeza mpaga.
Iyi minota yageze ndetse hongerwaho indi umunani iba 23, ariko imbangukiragutabara yari itarahagera ari na bwo hafatwaga umwanzuro wo kwemeza mpaga.
Imbangukiragutabara yageze ku kibuga saa Cyenda n’iminota 30, abasifuzi barangije kugera mu rwambariro.
Umwe mu bahoze bayobora Etincelles FC, wari ku kibuga, yabwiye IGIHE ati "Ni uburangare bwa Komite y’Ikipe na Staff. Ntibyumvikaba ukuntu ikipe nka Etincelles FC ibura imbangukiragutabara n’ibitaro byuzuye mu Mujyi wa Rubavu. Iyo bajya ku Bitaro bya Ndengera dusanzwe dukorana neza ntibari kuyibura. Ni igisebo gikomeye ku Ikipe yacu."
IGIHE yanamenye ko ibi byabaye nta muyobozi n’umwe wa Etincelles FC uri kuri Stade Umuganda.
Nyuma y’iyi mpaga, Musanze FC ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 13 aho irusha APR FC ya kabiri amanota atatu. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yo irakira Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.
Hari hashize imyaka isaga itanu nta kipe iterwa mpaga mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda. Iheruka yabaye ku wa 18 Kamena 2018 ubwo Kirehe FC yayiteraga Kiyovu Sports. Icyo gihe iyi Kipe yo ku Mumena na yo yari yabuze imbangukiragutabara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!