Shampiyona y’icyiciro cya mbere igana ku musozo yakomeje, AS Kigali yatakaje amanota i Kirehe mu cyumweru gishize, yikosore imbere y’abafana bayo kuri Atade ya Kigali itsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino wari uvuze byinshi; kuko iyo iwutakaza amahirwe ku gikombe cya shampiyona yari kuba ayoyotse.
Iyi kipe ya Nshimiyimana Eric niyo ibaye iya mbere itsinze Police FC kuva yabona umutoza mushya Albert Mphande mu ntangirizo za Gicurasi, ikaba yari yarihagazeho imbere ya APR FC na Rayon Sports mu makipe akomeye.
Ni ibitego byatsinzwe na NtwaLi Evode ku munota wa 42 ku mupira yari ahawe na Ishimwe Kevin; icya kabiri kiboneka nyuma y’umunota umwe amakipe avuye mu kiruhuko, gitsinzwe na Kibengo Jimmy Mbaraga ku mupira n’ubundi yahawe na Ishimwe Kevin wigaragaje cyane.
APR FC iyoboye urutonde kugeza ubu irusha AS Kigali amanota atatu, yari yasuye Miroplast FC ku kibuga cyo kwa Mironko cyagoye amakipe akomeye uyu mwaka kuko yaba Rayon Sports, AS Kigali, Police FC na Kiyovu Sports nta n’imwe yabashije kuhakura amanota atatu.
Abasore ba Petrovic bigaragara ko intego ari igikombe, bakoze itandukaniro batsinda ibitego 2-0 bya Nsabimana Aimable na Hakizimana Muhadjili uri mu bihe byiza, dore ko ari nawe watsinze ibitego bibiri byo ku mukino uheruka wa Rayon Sports.
Mu gihe andi makipe yarwanaga no gushaka amanota, umukino wagombaga guhuza Kiyovu Sports na Kirehe FC ku Mumena ntiwabaye kuko ikipe yakiriye yananiwe kuzana imbangukiragutabara igenewe kugoboka umukinnyi igihe yagira ikibazo.
Kubere icyo kibazo byatumye iyi kipe ihita iterwa mpaga nk’uko amategeko ya Ferwafa abiteganya.
Imikino y’umunsi wa 27 wa shampiyona yasize hakiri byinshi byo gutegereza mu mikino itatu ya nyuma isigaye kuko mu gihe APR FC ya mbere n’amanota 57 yatakaza umukino n’umwe, isura ya shampiyona yahita ihinduka ikanganya amanota na AS Kigali ya kabiri n’amanota 54 akaba ari nazo zihanganye kuko bisa n’aho Rayon Sports yamaze gusigara inyuma.
Uko imikino yabaye kuri uyu wa Mbere yarangiye
Etincelles FC 1-0 Bugesera FC
SC Kiyovu 0-3 Kirehe FC (*mpaga)
Amagaju FC 1-0 Sunrise FC
Musanze FC 1-3 Espoir FC
Marines FC 0-0 Mukura VS
AS Kigali 2-0 Police FC
Miroplast FC 0-2 APR FC
Amafoto: Moses Niyonzima



















TANGA IGITEKEREZO