Kuri uyu wa Mbere nibwo IGIHE yatangaje inkuru y’uko abagize Komite Nyobozi ya Ferwafa bandikiye Perezida Nzamwita bamusaba gutanga ibisobanuro mu gihe cy’amasaha 48 by’amafaranga ibihumbi 20 by’amadorali yahawe na CAF ariko akanga kuyishyurira imisoro ashaka ko bikorwa na Ferwafa.
Mu kiganiro cyihariye Nzamwita yagiranye na IGIHE, yasobanuye inkomoko y’ayo mafaranga n’impamvu atariwe wagombaga kuyatangira imisoro.
Yagize ati “Ayo mafaranga ibihumbi 20 by’amadorali Ferwafa igomba kuyohereza kuri konti yanjye kuko ni amafaranga yavuye muri CAF yahawe abaperezida b’Amashyirahamwe y’imikino bakora cyane. Perezida wa CAF yafashe icyemezo ko azajya abaha ibihumbi 100 ku mwaka harimo ibihumbi 30 byo gufasha abasifuzi, ibihumbi 50 bikajya mu iterambere ry’umupira w’abana naho ibindi 20 bikaba amafaranya yifashishwa na Perezida w’Ishyirahamwe.”
“Aya mafaranga yahawe abandi bayobozi bose, ngira ngo ni njyewe wa nyuma wayabonye. Abandi bose barayafashe CAF ikiyohereza, bariya (abamusabye ibisobanuro) baravuga ibintu batanabizi.”
Abajijwe impamvu yasabye ko ayo mafaranga ibihumbi 20 imisoro yayo yazishyurwa na Ferwafa, Nzamwita yagize ati “Erega CAF iduha amafaranga ikavuga iti tuzabona imbumbe. Njyewe natumije iki kugira ngo unkate umusoro? Ni nk’aho CAF inyoherereje amafaranga yo gutegura nk’imikino ya CHAN, none se nyohereza muri MINISPOC mvanyemo imisoro cyangwa nyohereza uko yaje? Urebye ni nk’aho CAF ishobora kuyohereza kuri konti yanjye ako kanya. Simbona rero igituma bakataho umusoro kuko abandi bayabonye uko yakabaye. Ubwo ni ukuvugana na CAF batubwire bati ariya mafaranga ari kumwe n’umusoro cyangwa.”
Ku bijyanye n’amasaha 48 yahawe yo kuba yamaze gutumiza inama ya Komite Nyobozi bitakorwa hagafatwa ibindi byemezo, Nzamwita yagize ati “Mu ibarura bampaye nta masaha 48 nabonyemo kandi n’ubwo bayashyiramo ntabwo ngendera ku gitutu cy’abantu batagera no ku bwiganze kuko uyu munsi hari umwe wavuze ko atari kumwe nabo ndetse ugiye kwandika ibaruwa yitandukanya nabo.”
De Gaulle yavuze ko uyu witandukanyije n’abanditse ibaruwa ari Umunyamategeko wa Ferwafa wavuze ko banamusinyiye ndetse akaba yiteguye kubavuguruza.
Uyu muyobozi ngo asanga kwandika iyi baruwa harimo akagambane k’abantu batisanze ku rutonde rushya yatanze rw’abo yifuza kuzakorana nabo muri manda itaha naramuka atowe bityo bakaba bashatse kwiyunga ku batamushyigikiye ndetse no kumuhima.
Yakomeje agira ati “Twakoze inama ya komite Nyobozi, bifuza ko nk’abantu bagiye nagira ikintu mbaha kuri ariya mafaranga ndanababwira nti ngiye kubyigaho ariko mbonye umusaruro twatanze n’uko twakoranye, nza kureba nsaba benshi bagiye mu bandwanya ndavuga nti kuki naha umuntu ibitamugenewe, icyo nicyo cyatumye barakara.”
De Gaulle nyuma yo kubona ko Komite Nyobozi batakoranye neza, yafashe icyemezo cy’uko aho kugira ngo ayabahe, azajya afata igice cy’aya mafaranga agenewe (ni ukuvuga ibihumbi 10 by’amadorali) akazajya ayagabanya abayobozi b’amakipe kugira ngo abafashe mu kuzamura abana.
Inkuru bifitanye isano: Umuriro watse muri Ferwafa:De Gaulle yahawe amasaha 48 yo gutanga ibisobanuro ku ikoreshwa ry’umutungo



















TANGA IGITEKEREZO