Nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitite kopi yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017 igashyirwaho umukono na Visi Perezida wa Ferwafa, Kayiranga Vedaste kimwe n’Umunyamategeko wayo, Ndagijimana Emmanuel; Nzamwita Vincent De Gaulle yasabwe gusobanura ibijyanye n’ikoreshwa ry’umutungo wa Ferwafa bivugwa ko akoresha mu nyungu ze.
Iyi baruwa igira iti “Bwana Perezida wa Ferwafa, Nyuma yo kumarana igihe dukorana muri Komite Nyobozi ya Ferwafa kuva muri Mutarama 2014, tutanyurwa n’imikoranire kuko yaranzwe no gufata ibyemezo inshuro nyinshi, mu izina ryacu, utatugishije inama ukagenda utwemerera iyo mikorere ariko ntuyihindure;”
“Tumaze kubona kandi ko wafashe icyemezo cyo kwiha amafaranga angina na 20 000 $ (ibihumbi makumyabiri) ahwanye na 16 760 000 Frw (miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi maganarindwi na mirongo itandatu y’amanyarwanda) yatanzwe na CAF agenewe Perezida wa Ferwafa (Allowance) mu gihe cy’umwaka 1/07/2017 kugeza 30/06/2018 ukaba yose warayashyize kuri konti yawe iri muri Banki ya Kigali (nk’uko icyemezo cya banki kiri ku mugereka kibigaragaza).”
“Tumaze kubona kandi ko wanze kwishyura imisoro y’ayo mafaranga ukavuga ko izishyurwa na Ferwafa kandi nta hantu na hamwe ateganyijwe ku ingengo y’imari yayo; Tumaze kubona ibyo byose byakozwe komiseri ushinzwe umutungo muri Ferwafa atabizi, tugusabye ibi bikurikira:”
“Gutumiza inana ya komite nyobozi mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) ukinona iyi baruwa kugira ngo uduhe ibisobanuro; Tukumenyesheje ko niba udatumiye iyo nama mu gihe tugusabye, tuzafata ibyemezo bikwiye”
Mu kiganiro Nzamwita Vincent De Gaulle yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite ahubwo ari akagambane yagiriwe na bamwe mu bo bakoranaga muri komite Nyobozi ya Ferwafa ariko bakaba batarisanze ku rutonde rushya rw’abo yifuza kuzakorana nabo muri manda itaha naramuka atowe.
Yagize ati “Twakoze inama ya komite Nyobozi, bifuza ko nk’abantu bagiye nagira ikintu mbaha kuri ariya mafaranga ndanababwira nti ngiye kubyigaho ariko mbonye umusaruro twatanze n’uko twakoranye, nza kureba nsaba benshi bagiye mu bandwanya ndavuga nti kuki naha umuntu ibitamugenewe, icyo nicyo cyatumye barakara.”
De Gaulle yashimangiye ko adashobora gutumiza inama kubera igitutu cy’abantu batanageze ku bwiganzwe bityo agomba gukomeza akazi ke nk’uko bisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO