Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo abakozi ba AS Kigali bahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo bapimwa icyorezo cya Coronavirus.
Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yemerewe na Minisiteri ya Siporo gutangira imyitozo kuko izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.
Biteganyijwe ko guhera ku wa Gatatu abakinnyi bose ba AS Kigali bazatangira kuba hamwe, bakajya bakorera imyitozo i Nyamirambo.
Iyi kipe itozwa na Nshimiyimana Eric, yabonye itike yo gukina CAF Confederation Cup ya 2020/21 nyuma y’uko Igikombe cy’Amahoro cya 2020 gisheshwe burundu, kigafatwa nk’ikitarabayeho nyuma yo gukomwa mu nkokora na Coronavirus aribwo kigitangira.
Ubwo AS Kigali yakinaga iri rushanwa Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2019/20, yasezerewe mu ijonjora rya kabiri, itsinzwe na Proline FC yo muri Uganda.
Imikino y’ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe muri uyu mwaka wa 2020/21, iteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA iherutse kugaragaza ko bidashobora kuba mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.
Nitangira imyitozo, AS Kigali izaba ibaye ikipe ya kabiri mu Rwanda nyuma ya APR FC yakoze iya mbere ku Cyumweru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!