Iyi myitozo yabereye i Shyorongi ku kibuga cyayo, yabaye nyuma y’amezi atandatu n’iminsi 20 kuva umupira w’amaguru uhagaritswe mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC berekeje i Shyorongi ku wa Gatandatu, aho bazamara iminsi igera kuri 50 mu mwiherero, bitegura irushanwa rya CAF Champions League rizatangira mu mpera z’Ugushyingo.
APR FC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda yatangiye imyitozo nyuma yo gupimisha abakinnyi n’abakozi bayo icyorezo cya COVID-19 ku wa Kabiri w’icyumweru gishize.
Mbere yo kwinjira mu kibuga cy’i Shyorongi, abakinnyi n’abatoza ba APR FC bari kuba muri Hotel Dian Fossey mu Karere ka Rulindo, bari bambaye udupfukamunwa ndetse babanje gupimwa umuriro no gukoresha umuti usukura intoki (hand sanitizer) nk’amwe mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose uko ari 31, barimo batandatu bashya bongewemo mu mpeshyi, bakiriwe na bagenzi babo basanze muri iyi kipe yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe.
Abo ni Bizimana Yannick wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.
Iyi myitozo yayobowe n’umutoza mukuru Mohammed Adil n’umwungiriza we Pablo Mórchon, yibanze ku kongera ingufu ndetse no gukora ku mupira gake, ni nyuma y’uko abakinnyi babiherukaga mu minsi 204 yari ishize.
APR FC izamara iminsi igera kuri 50 i Shyorongi mu Karere ka Rulindo mbere y’uko ikina umukino wayo wa mbere w’irushanwa, aho uzaba ari uw’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uteganyijwe hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu kwezi gushize, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, yavuze ko bateganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere ya Champions League, ariko bazahitamo amakipe bazahura bagendeye kuri shampiyona zamaze gusubukurwa ndetse n’ikipe bazaba batomboye.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izatangirira, ariko FERWAFA yagaragaje ko idashobora gutangira mbere ya tariki ya 18 Ukuboza 2020.
Amafoto: APR FC



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!