Muri Kanama nibwo Niyibishaka Abraham yareze muri FERWAFA ko Tuyisenge Jacques yakubise umuhungu we, Munyemana Ananias, mu mwaka w’imikino wa 2013/14, ariko akaba atarishyuye ibyatanzwe havuzwa uyu mukinnyi.
Niyibishaka avuga ko mu 2014 yari yumvikanye na Police FC ko azasubizwa ibihumbi 100 Frw yavuje umuhungu we, ariko bitakozwe, akiyemeza gukomeza gukurikirana Tuyisenge Jacques.
Ati “Tuyisenge naramureze muri FERWAFA ko yankubitiye umwana, ikirego baracyakira. Ngeze mu rugo Umuvugizi wa Police FC yarampamagaye njya kumureba turumvikana. Banyemereye ibihumbi 100 Frw bambwira ko bazayamukata yahembwe, ariko ntabwo byakozwe.”
Uyu mugabo avuga ko nyuma y’aho Tuyisenge Jacques agarutse mu Rwanda, biyemeje kongera gutanga ikirego ariko FERWAFA ivuga ko itabona uko yishyuza umukinnyi kuko nta masezerano impande zombi zari zaragiranye.
Niyibishaka yavuze ko yahisemo kugeza ikibazo cye muri Minisiteri ya Siporo muri uku kwezi, ariko kuri ubu yishimira ko APR FC yemeye kugikemura.
Ati “Birarangiye, iragikemuye. Ndashimira ubuyobozi bwa APR, ndashimira Minisiteri n’itangazamakuru ritariye iminwa rikabishyira ahagaragara.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire muri APR FC, Mupenzi Eto’o, yavuze ko bahisemo gukemura iki kibazo kugira ngo umukinnyi wabo, Tuyisenge Jacques, abe hamwe atuje.
Ati “Impamvu dukemuye ikibazo cya Jacques [Tuyisenge] kandi atari twe kireba, icya imbere ni umukinnyi wa APR uyu munsi, ikindi ni uko iyo byavugwaga cyane twabonaga byahungabanya umukinnyi wacu kandi avuga ko ibyo yaciwe yabitanze, uyu mugabo we akavuga ko ibyo yemerewe atabibonye.”
“Twahisemo nka APR FC gukemura ikibazo ku nyungu z’umukinnyi wacu. Ibyo se w’umwana yasabye ni byo twamuhaye, kongeraho indishyi y’akababaro. Yakubwiye mbere ko byari ibihumbi 100 Frw, amafaranga yasabye ntacyo twahinduyeho.”
Tuyisenge Jacques yakiniye Police FC kugeza mu 2016, ahava yerekeza muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Mu mpeshyi ya 2019 nibwo yaguzwe na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola mu gihe yasinyiye APR FC tariki ya 18 Nzeri 2020.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!