Iri rushanwa rigamije gufasha abasirikare kurushaho guhura bagasabana ndetse no kwizihiza Umunsi wo Kwibohora. Rihuza kandi ingabo n’abaturage basanzwe bagasabana.
Ku nshuro yaryo ya mbere, ryabaye mu 2023 aho mu mupira w’amaguru ryegukanywe na Republican Guard.
Muri uyu mwaka, Republican Guard yongeye kugera ku mukino wa nyuma Itsinda Division 3 ibitego 3-1 ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki ya 30 Gicurasi.
Indi kipe yageze ku mukino wa nyuma mu mupira w’amaguru ni iy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) yatsinze Combat Training Centre (CTC) Gabiro ku wa Gatanu.
Iri rushanwa ryatangiye ku wa 15 Mata aho ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30. Riri gukinwa mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball na Handball.
BMTC Nasho na Republican Guard zizahura ku mukino wa nyuma muri ruhago no muri Volleyball.
Muri Basketball, BMTC Nasho yageze ku mukino wa nyuma izahuramo na Rwanda Military Academy Gako.
Rwanda Air Force izahura na Rwanda Military Academy Gako ku mukino wa nyuma wa Netball mu gihe Special Operations na Rwanda Military Academy Gako zizisobanura muri Handball.
Amatariki iyi mikino ya nyuma izaberaho ntaratangazwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!