Hashize igihe u Rwanda rutanze ubusabe ko rwifuza kuzakira rimwe mu masiganwa y’imodoka nto akomeye ku Isi ya Formula One, dore ko hashize imyaka 33 iri rushanwa ritagera muri Afurika.
U Rwanda, Nigeria, Maroc na Afurika y’Epfo, byakomeje kugaragaza inyota yo kuba byagarura iri siganwa muri Afurika, ariko bike muri byo ni byo bifite amahirwe yo kuryakira.
Nk’uko ikinyamakuru Sky Sports cyabyanditse, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Argentine na Thaïlande ni byo biri imbere mu biganiro nubwo nta na kimwe kiremezwa ko kizakira iri rushanwa bidasubirwaho.
Mu Ukuboza 2024, ni bwo u Rwanda rwatanze kandidatire yarwo yo kwakira Formula One, bitangajwe ku mugaragaro na Perezida Kagame mu Nama y’Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yabereye i Kigali.
Nyuma yaho, Umukuru w’Igihugu yasuye ibikorwaremezo bya Formula One bitandukanye, birimo umuhanda wa Baku City Circuit wo muri Azerbaijan na Lusail International Circuit muri Qatar.
Ubuyobozi bwa Formula One bwifuza ko byibuze mu 2028 buzaba bugeze ku bafana b’uyu mukino bagera kuri miliyono 830, kandi barimo abo ku migabane itandukaye irimo na Afurika.
Bivugwa ko imihanda y’amasiganwa ya Formula One izubakwa mu Rwanda izashyirwa mu Karere ka Bugesera, hafi y’ikibuga gishya cy’indege kiri kuhubakwa.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko kuva u Rwanda rwariyemeje kwakira iri siganwa, nta kabuza rugomba kuryakira kandi vuba.
Ati “Turabizi bamwe baribaza bati ese tuzagera aho twakire Formula 1? Yego nk’uko Perezida wacu [Paul Kagame] yabivuze. Ntimukwiriye kugira impungenge kuko byose biva mu bushake no gukora cyane. Ntabwo kandi ari ibintu bigomba gutinda, kuko icyo bisaba cya mbere kirahari.”
Formula 1 ni umukino ukinwa n’imodoka nto, ukaba uri kugasongero mu ikinwa muri iki cyiciro cyo gusiganwa mu modoka, ahanini bitewe n’umuvuduko, ikoranabuhanga rigendanye n’igihe n’urukundo ufitiwe n’abawureba.
Ubusanzwe iri rushanwa rikinirwa mu bice bitandukanye ari byo bita Grands Prix, rigakinirwa mu mihanda yabugenewe cyangwa indi ikoreshwa bisanzwe iba yafunzwe.
Buri siganwa riba ritanga amanota ku mukinnyi n’ikipe hagendewe ku buryo bitwaye mu masiganwa, hakaboneka utwara shampiyona iba mu mwaka wose.
Indi nkuru wasoma: Kubaka ikibuga gusa ni miliyari 1000 Frw: Ikiguzi byasaba u Rwanda rukakira Formula 1



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!