00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubaka ikibuga gusa ni miliyari 1000 Frw: Ikiguzi byasaba u Rwanda rukakira Formula 1

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 September 2023 saa 07:05
Yasuwe :

Uko imyaka ishira indi igataha ni ko u Rwanda rukataza mu iterambere rishingiye kuri siporo cyane cyane ibijyanye no kwakira imikino mpuzamahanga, uvuze aho imikino ikomeye muri Basketball muri Afurika yabera, nta gushidikanya ko amaso yose yerekeza kuri BK Arena, i Kigali.

Nyuma y’icyo gikorwaremezo cyahuruje amahanga, benshi mu bayatuye bakifuza kurugenderera, Leta y’u Rwanda yiyemeje kugira iki gihugu kiri mu nzira y’iterambere igicumbi cya siporo.

Abanyura hafi ya BK Arena babona neza ko imyiteguro yo kwigarurira abakunzi ba ruhago na yo irimbanyije kuko Stade Amahoro na yo iri kuvugururwa mu mirimo ikorwa amanywa n’ijoro. Ni igikorwaremezo kizatwara arenga miliyari 160 Frw.

Uyu munsi kandi,u Rwanda rukataje mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo ndetse ruri mu bufatanye n’amwe mu makipe akomeye i Burayi nka Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. Ibyo byiyongeraho kwakira amarushanwa yo mu mikino itandukanye aho kuri ubu hategerejwe Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025.

Uwavuga ko ibyiza biri imbere ntiyaba abeshye kuko agasongero k’imikino ikomeye kataragerwaho ugereranyije n’ibyo igihugu cyifuza. Urugero ni uko mu mwaka utaha, i Remera hazaba huzuye Zaria Court y’umushoramari Masai Ujiri.

Mu mikino ikunzwe na benshi ku Isi, harimo uwa Formula 1 ndetse nta gushidikanya ko n’Abanyarwanda benshi bakwishimira kubona iri siganwa ry’imodoka nto rikinirwa iwabo. gusa kugira ngo ibyo bigerweho, ibibonwa nk’inzozi bibe impamo, hari icyo bisaba.

Ibi ni byo byatumye twibaza ku kiguzi byasaba kugira ngo isiganwa rya Formula One rikinirwe mu rw’Imisozi 1000.

Byaduteye amatsiko, tubanza kureba aho byashobotse uko byagenze, uruhare bagize mu kubigeraho n’inyungu ishobora kuvamo igihe izo nzozi zaba zibaye impamo.

Minisitiri w’Intebe aherutse gutaha Ibitaro bya Munini byuzuye bitwaye miliyari 9 Frw. Kugira ngo hubakwe ikibuga kiberamo isiganwa rya Formula 1, byasaba ko hirengagizwa ibindi nka byo 28. Ikindi kandi kucyubaka byatwara igiciro cyikubye kabiri ikizajya kuri Stade Amahoro iri kuvugururwa.

Formula 1 ni umukino wo gusiganwa mu tumodoka duto kandi twa mbere twihuta ku Isi kuko tugendera ku muvuduko w’ibilometero 300 ku isaha. Ni yo mpamvu imihanda yayo iba yubatse ku buryo butandukanye n’iy’imodoka zisanzwe cyangwa iy’indege.

Uyu munsi, kugira ngo u Rwanda rwakire isiganwa rya F1 byarusaba kubanza kugira imihanda iri ku rwego rwo kwakira irushanwa nk’iri. Iyi mihanda iba mu byiciro bibiri ari byo "Street Circuits"(imihanda isanzwe minini, isaba kugendera ku muvuduko uringaniye no kunyuranaho bikaba gake) na "Race Tracks" (imihanda yabugenewe, abasiganwa bagendera ku mvuduko uri hejuru ndetse bakaba banyuranaho).

Kubaka iki kibuga bigena igiciro hagendewe kuri buri gihugu, ubwiza bw’icyifuzwa, ingano yacyo. Ibi bishobora kuba hagati ya miliyari ziri hagati ya 250 Frw na 500 Frw nubwo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yakubye kabiri ikubaka icya miliyari 1610 Frw ari na cyo gihenze kugeza ubu.

Umuhanda wa Formula 1 ni wo wa mbere uhenda mu iyubakwa ry'ikibuga cyayo

Icyo bisaba kugira ngo hubakwe ahakinirwa uyu mukino

Ikibuga gito kandi kidakabije kugeza ubu ni Watkins Glen International cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyubatswe ku buso bwa kilometero kare ebyiri, kikaba cyakira abantu 38.900.

Iki ni cyo twagendeyeho tugereranya icyo byasaba kugira ngo u Rwanda rube rwakwiyubakira iki gikorwaremezo mpuzamahanga, byashoboka rukaba igihugu cya kabiri cyakiriye Formula 1 kuri uyu Mugabane, nyuma ya Afurika y’Epfo ibiheruka mu 1993.

Umuhanda wa Formula 1 ni ingenzi cyane ndetse ni wo wa mbere witabwaho mu iyubakwa ry’iki gikorwaremezo kuko uba ugomba guhangana n’umuvuduko w’izo modoka ndetse n’ibishashi by’umuriro zitanga kubera kwihuta. Si wo gusa ahubwo hari n’undi ugenderwaho bisanzwe utagenewe irushanwa.

Bitewe n’igihe ndetse n’aho cyubatswe, igiciro fatizo cy’amafaranga atangwa kuri iyo mihanda ashobora kugera kuri miliyari 125 Frw. Ibi bijyana no kuyandikaho ndetse no kuyishyiramo ibimenyetso bigendanye n’amategeko y’umukino.

Kubaka aho abafana bicara nabyo ni ibintu byitabwaho cyane ariko hakagenderwa ku mubare w’abazicara muri iyo stade ndetse n’ibindi nkenerwa bijyana na yo nk’ahantu hahurira abantu benshi kandi b’ingeri zose. Tugenekereje mu Rwanda haramutse hubatswe iyakwakira abantu bari hejuru y’ibihumbi 35, kubikora byatwara byibuze miliyari 30 Frw.

Ikindi cyitonderwa kandi cy’ingenzi ku kibuga cya Formula 1 ni inzu ibonekamo amagaraje. Aha ni ho imodoka zifatira amavuta, zigahindurira amapine cyangwa ibindi byose mu gusana imodoka. Iyi yubakwa hafi y’aho isiganwa ritangirira rikanasorezwa, igatwara miliyari 50 Frw ku kibuga giciriritse.

Umwanya w’itangazamakuru na wo uri mu hitabwaho kuko wubakwa mu buryo bugezweho ndetse bw’ikoranabuhanga, aho bagomba kubona ibikoresho bibafasha gurikurikirana isiganwa ndetse n’ahabera ikiganiro n’itangazamakuru. Uyu ntabwo ushobora kujya munsi ya miliyari 15 Frw.

Iyi ni imikino igaragaramo impanuka nyinshi kandi inshuro nyinshi zikaba zikomeye. Ni yo mpamvu y’ingenzi ituma hubakwa icyumba cy’ubuvuzi kiba kiri ku rwego rw’ibitaro bikomeye ku buryo agaciro kacyo katajya munsi ya miliyari 5 Frw.

Ikindi cyitabwaho muri uyu mukino ni ibikoresho by’Ikoranabuhanga byifashishwa mu gutuma uri ku kibuga abasha gukurikirana harimo insakazamashusho zigezweho na camera zerekana aho imodoka zigeze, gusubiza inyuma amashusho, kugendesha buhoro amashusho kugira ngo buri wese akurikirane neza kubera ko imodoka ziba zihuta, ibyapa byamamaza n’ibindi. Ibi ntibijya munsi ya miliyari 30 Frw.

Muri rusange, imibare igaragaza ko kubaka ahabera isiganwa rya F1 hashya bisaba hagati ya miliyoni 270$ na miliyari 1.5$. ‘Circuit’ ya Yas Marina i Abu Dhabi ni yo yatwaye menshi kugeza ubu kuko yuzuye itwaye miliyari 1.34$.

Amasiganwa mashya yakirwa kuri ubu asinya amasezerano y’imyaka 10, yishyura hafi miliyoni 48,9$ ku mwaka (bigatwara agera kuri miliyoni 396.2$ mu myaka 10) na miliyoni 575$ yo gutegura isiganwa, byose bikagera hafi muri miliyari 1$.

Byatwara arenga miliyari 1000 Frw kugira ngo u Rwanda rwakire isiganwa rya Formula 1 ku nshuro ya mbere
Inzu y'ibikoresho n'amagaraje y'imodoka ziri kurushanwa bigomba kwitabwaho

Inyungu iri mu kwakira isiganwa rya Formula One

Mu 2021, Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, yavuze ko “isiganwa rya F1 rizagaruka muri Afurika mu myaka itanu iri imbere.”

Nta gushidikanya ko gutekereza Formula 1 byaba ari ukwegera cyane intego ziyemejwe ku Rwanda. Iri siganwa ry’imodoka nto riri mu mikino yinjiza amafaranga menshi ku Isi mu kwamamaza bijyanye n’ubukerarugendo. Imibare igaragaza ko mu 2022, ryakurikiranywe n’abasaga miliyari 1,54 kuri televiziyo mu gihe impuzandengo y’abarebye isiganwa rimwe ari abantu miliyoni 70.

53% by’abareba isiganwa rya Formula One ni ababa bavuye hanze y’igihugu ryabereyemo. Abafana n’amakipe baba muri hoteli, bagatanga amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye byaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati ya 2012 na 2015, kwakira isiganwa i COTA byinjije agera muri miliyari 2,8$ mu gace ka Austin, Texas.

Nta kabuza ko intego ya mbere yaba ari ukumenyekanisha u Rwanda biciye mu bukerarugendo. Imibare mishya y’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) igaragaza ko ibikorwa by’ubukerarugendo byinjije miliyoni 445$ aya angana n’ayinjijwe na Texas ubwo Miami yakiraga Formula 1 mu ntangiriro za Kanama.

Si mu bukerarugendo gusa ahubwo ni irushanwa ryatanga akazi ku bakozi kuko bari hagati ya 300 na 1200 harimo abakora imirimo isanzwe ndetse n’ikomeye.

Mu gihe ryabera mu Rwanda, ryaba ryiyongereye mu yandi marushanwa akomeye arimo Basketball Africa League, Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho kizaba mu 2024, Shampiyona y’Isi izaba mu 2025 n’andi menshi.

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Formula One Group, Stefano Domenicali, mu Ukwakira 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages