00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rugby: Shampiyona yongeye gukinwa nyuma y’amezi icyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 March 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Nyuma y’amezi hafi 10 Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere muri Rugby isojwe, umwaka mushya w’imikino watangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024.

Uyu mwaka watangiriye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Nyakariro, ku kibuga cya Bihembe, no mu Karere ka Huye ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Ku kibuga cya Bihembe, Ikipe ya Rwamagana Hippos RFC yahahuriye n’iya Kamonyi Pumas RFC, mu gihe kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye, UR Grizzlies yisobanuraga n’Ikipe y’Ikigo cy’Ishuri rya Gitisi TSS.

Umukino wahuje Rwamagana Hippos yari mu rugo na Kamonyi Pumas, warangiye Rwamagana Hippos ihatsindiwe amanota 6-0, mu gihe ari na ko byagendekeye UR Grizzlies na yo yari mu rugo kuko yakozwe mu jisho na Gitisi TSS, iyitsinda amanota 13-12.

Rwamagana Hippos na Gitisi Technical Secondary School (TSS) ni amakipe mashya muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

UR Grizzlies yaherukaga gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2018/19, ikaba yarazamutse nyuma yo kwegukana Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka ushize, aho yagitwaye ihigitse Burera Tigers ku mukino wa nyuma.

Agaruka ku itangira Shampiyona n’ibyo kwitega, Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Gakirage Philippe, yagize ati ”Uyu mwaka uzarangwa n’imikino izahuza amakipe yari asanzwe muri Shampiyona n’amashya yazamutse, ibi bikazarushaho kongerera uburyohe Shampiyona”.

Yakomeje agira ati ”Gutinda gutangira kwa Shampiyona, byatewe n’ikibazo cy’amikoro, ahanini bishingiye ko amakipe yasabwaga kwigira aho guhora ateze ku Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda nk’uko byari bisanzwe”.

Akomoza ku makipe y’ibigo by’amashuri ari gukina iyi Shampiyona ndetse n’abakinnyi bakiri bato, Gakirage yagize ati ”Ntabwo umukino watera imbere wirengagije amashuri n’abakiri bato. Aha tuzahashyira imbaraga ndetse no mu myaka iri mbere ni ko bizakomeza kugenda, mu rwego rwo gufasha umukino wa Rugby gukura”.

Kuba Amakipe yari asanzwe amenyerewe muri Shampiyona nka Muhanga Thunders na Thousand Hills atazakina Shampiyona y’uyu mwaka, Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Rugby, Gakirage yavuze ko byaturutse ku mikoro.

Ati ”Nyuma y’uko amakipe tuyasabye kwishakamo ubushobozi, Ikipe ya Muhanga Thunders yatengushywe n’amikoro ku munota wa nyuma, nyuma y’uko uwari imufatanyabikorwa wayo ayibwiye ko kuri iyi nshuro nta bushobozi bwo gukomeza kuyifasha afite. Natwe twatunguwe no kuba Muhanga Thunders itazagaragara, ariko turizera ko bazagaruka vuba bidatinze”.

Ku kibazo cya Thousand Hills, yagize ati ”Ikibazo cy’Ikipe ya Thousand Hills gishingiye ku byangombwa, kandi ni ikibazo kimaze igihe. Igihe cyose bazaba bujuje ibisabwa, amarembo arakinguye. Nta Munyamuryango n’umwe twigeze tubangamira kandi nta n’uwo tuzabikorera. Twifuza ko Amakipe aba menshi kandi akomeye, kuko byongera uburyohe."

Imikino itaha ya Shampiyona izakinwa hagati ya tariki ya 30 na 31 Werurwe 2024. Igikombe cya Shampiyona iheruka cyegukanywe n’Ikipe ya Lions de Fer.

Shampiyona ya Rugby yatangiye ku wa Gatandatu hakinwa imikino ibiri y'Umunsi wa Mbere
Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Gakirage Philippe (ubanza ibumoso) yitabiriye itangizwa ry'umwaka mushya w'imikino muri Rugby

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages