Lions de Fer yaherewe igikombe imbere y’abakunzi bayo bari baserutse bayishyigikira mu mukino yakinnye na Kigali Sharks ku kibuga cyo kuri Croix Rouge, ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mukino wo gutanga igikombe, utari ufite aho uhuriye na shampiyona, warangiye Kigali Sharks itsinze Lions de Fer amanota 18 kuri 17.
Umutoza wa Lions de Fer, Kamali Vincent, yavuze ko nubwo batwaye iki gikombe badatsinzwe, ariko batorohewe n’umwaka wose w’imikino.
Ati "Kwegukana iki gikombe ntibyari byoroshye, by’umwihariko kugitwara tudatsinzwe. Uretse ibi, abakeba na bo ntibatworoheye kuko buri mukino twakinaga wabaga umeze nk’uwa nyuma."
Agaruka ku byaranze uyu mwaka w’imikino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, Kamanda Tharcisse, yashimye uburyo amakipe yawitwayemo by’umwihariko ku rwego yagaragaje.
Ati "Ni ku nshuro ya mbere hakinwaga Shampiyona amakipe akina mu buryo bw’imikino ibanza n’iyo kwishyura kandi byagenze neza. Uretse ibi kandi, ni yo Shampiyona ya mbere Komite yacu yari iteguye kuko nyuma yo gutorwa twahise dukomwa mu nkokora na Covid-19".
Yakomeje ati "Ubu buryo bwo gukina imikino ibanza n’iyo kwishyura bwafashije abakinnyi bacu kubona imikino myinshi no kuzamura urwego".
Lions de Fer yegukanye Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuva mu 2019, yahawe igikombe na sheki y’ibihumbi 500 Frw, ikurikirwa na Thousand Hills yahembwe ibihumbi 300 Frw, mu gihe Muhanga Thunders yahembwe ibihumbi 200 Frw.
Uyu mwaka w’imikino wa 2022/23 muri Rugby, wari watangiye muri Nzeri, witabirwa n’amakipe arimo Lions de Fer RFC, Thousand Hills RFC, Muhanga Thunders RFC, Kigali Sharks RFC, Resilience RFC na Kamonyi Pumas RFC.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda bwatangaje ko bamwe mu bakinnyi bahize abandi bazatoranywa n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu mu rwego rwo kwitegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda n’u Burundi, uzabera mu Karere ka Huye mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!