00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntiwazamura umukino usenya ibyagezweho! Munyaneza Didier yavuze ku cyazahaje umukino w’amagare (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 October 2024 saa 05:20
Yasuwe :

Umwe mu bakinnyi bamenyereye mu Ikipe y’Igihugu ndetse wari Kapiteni wa Team Rwanda muri Tour du Rwanda iheruka, Munyaneza Didier, yavuze ko abantu bose bafite aho bahuriye n’umukino w’amagare bagize uruhare mu isubira inyuma ryawo ndetse bikwiye ko bicara hamwe bagashaka icyawuzahura.

Mu gihe habura umwaka umwe ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025, benshi bakurikirana uyu mukino mu Rwanda bibaza uko ahazaza hawo hazaba hameze ubwo iryo rushanwa rizaba rirangiye.

Ibi babishingira ku kuba uyu mukino wari umaze kwigararura imitima y’Abanyarwanda utakibonekamo intsinzi mu marushanwa mpuzamahanga, nta bakinnyi bajya gukina hanze ndetse n’amarushanwa y’imbere mu gihugu akaba yaragabanyutse.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyaneza Didier uri mu bakinnyi bakuru mu Ikipe y’Igihugu, yavuze ko ikibazo kiri mu mukino w’amagare kimaze hafi imyaka umunani, bityo nta wakabaye acyegekwaho uyu munsi kuko byagizwemo uruhare n’abantu bose bafite aho bahuriye n’uyu mukino barimo n’abakinnyi batinze kukigaragaza nubwo hari ababivuze ntibibagwe neza.

Ati “Ikintu kibura mu igare, ubu ntabwo navuga ngo ni iki kuko hari ubwo umuntu abivuga, abantu bakumva ko ari bo yibasiye, ariko si ko byakagenze kuko iki kibazo kirabarenze. Ni ikibazo kimaze imyaka umunani. Niba rero uri umuyobozi umaze umwaka umwe, urumva ko ari ikibazo cy’uruhererekane.”

“Ni ikibazo bakabaye bicara bakareba ngo kugira ngo gikemuke biragenda gute? Twe iyo tubivuze, yumva ko dushaka kumwibasira kandi nta mpamvu yabyo, icyo tugambiriye ari ukubishyira hamwe. Kuko niba tubivugiye mu itangazamakuru, nibibuke ko nta handi dufite ho kubivugira, iyo umuhamagaye mwahurira he? Izo nama bakora ntabwo tuba tuzirimo kandi ni twe tugomba gushyira mu bikorwa ibyo bintu barimo gupanga.”

Yakomeje agira ati “Mu gihe batakwemera ngo twicare turebe, tuganire ibyo bintu, kuri njye, muri aka kanya, gusubira inyuma k’umukino w’amagare, umuntu wese ufite aho ahuriye na wo abifitemo uruhare, haba abakinnyi, haba abayobozi, haba abashinzwe tekinike. Bose babifitemo uruhare aho bigeze. Kuko byaragiye birakura biba byinshi, ku ruhare rwacu nk’abakinnyi, twamaze igihe kinini tutabivuga, ni rwo ruhare navuga, iyo tugaragaza ukuri mbere y’igihe wenda hari icyari guhinduka ariko ntibivuze ko hari abatarabigaragaje bikaba byarabagizeho ingaruka.”

“Urabivuga bakakwibasira ubwawe kandi wavuze icyo ubona cyafasha. Numva ko bakwiye kuza tukicara tukareba inguni zose kugira ngo ikibazo gikemuke kuruta uko umukinnyi agitangaza bakamwibasira.”

Abajijwe impamvu abakinnyi badafite komisiyo ibaharagariye muri Federasiyo ku buryo ari yo ishobora kunyuzwamo ubusabe n’ubuvugizi bwabo, Munyaneza Didier yavuze ko bigoye ko icyo gitekerezo cyahabwa ikaze.

Ati “Mvugishije ukuri, ntabwo Federasiyo n’makipe babyemera. Barabizi neza ko hari amakipe ariho atari ho, ugasanga ikipe iri kujya kudufatira ibyemezo kandi idashobora kugeza umukinnyi ahatangirira isiganwa. Hari igihe haba inama ugasanga harimo n’abayobozi tutazi, ni ukuvuga amakipe ya baringa akaba ari yo adufatira ibyemezo.”

“Ni ukuvuga ngo habayeho urwego rw’abakinnyi, ntekereza ko cyaba kibabangamiye, ntabwo bakishimira. Ni yo mpamvu ntekereza ko igihe cyose twabivugiye, batigeze babikora ahubwo bakumva hari icyo umukinnyi atangaje bakamufata nk’aho bitari ngombwa. Iyo ubavugishije bakubwira ijambo rimwe ngo turabikora.”

Uyu mukinnyi yavuze ko amakipe babarizwamo atari ku rwego rwo kubatunga kuko usanga abayayobora nta bushobozi buhanitse bafite kandi nta baterankunga babona.

Ati “Nta kipe n’imwe dufite mu Rwanda iri ku rwego rwo kugira icyo ifasha umukinnyi. Nta kipe ifite ubushobozi bwo kugira ibikoresho by’umukinnyi, ibyo dufite none aha ni ibya kera ubwo Ikipe y’Igihugu yitwaga Team Rwanda, abenshi mukoze isuzuma mwasanga ari byo.”

Yongeyeho ko n’amakipe agerageza kuzamura urwego ku buryo yatunga abakinnyi, agorwa no kutabona amarushanwa yayafasha kuzamuriramo izina ku buryo yabona abaterankunga, bityo na yo agahita asubira inyuma cyangwa agasenyuka.

Ati “Ni umukino udashingiye ku ikipe kuko ntabwo ifite ubushobozi bwo gufasha umukinnyi. Nk’abayobozi bawo, ntabwo ushobora kuyobora ikintu gisaba miliyoni 100 Frw kandi n’umutungo wawe utageze muri miliyoni 20 Frw, ntibyashoboka.”

Munyaneza asanga igisubizo kirambye ku iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda cyava hagati ya Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda aho kuba ku rwego rw’amakipe.

Ati “Minisiteri ifatanyije na FERWACY bakwiye kwicara bakareba igikwiriye ku mukino w’amagare. Ni umukino uhenze ariko utanga ibyishimo. Igihe cyose dusohoka tukazamura ibendera ry’igihugu, bakwiye kwirengagiza amakipe tuvamo, bo bakabikora ku bw’igihugu kuko bo babona ubushobozi, birashoboka kandi babikora bigakunda.”

Uyu mukinnyi yavuze kandi ko usanga n’ibikoresho bigurwa ngo abakinnyi bakoreshe usanga na byo bitagezweho ku buryo byabafasha guhatanira imyanya nziza mu marushanwa mpuzamahanga.

Yagarutse kandi ku buryo hazamurwamo abakinnyi bato, aho muri iyi myaka hagiye hibandwa ku bakinnyi bari munsi y’imyaka 23 hakirengagizwa abamaze kugarageza ko hari icyo bashoboye.

Ati “Ntabwo ushobora kuzamura umukinnyi adafite abakuru areberaho. Ntabwo bishoboka. Icyo gihe ushobora kumuzamura ameze neza ariko imitekerereze n’uburyo akoresha ibyo bintu bye ntabyo azi kuko ntabwo yigeze yitozanya n’abantu bakuru. Ntiwavuga ngo uri guteza imbere umukino uhereye mu bato, urimbura ibyagezweho. Bikwiye kuba kuwuzamura ugendana n’ibyagezweho, ni uko njye mbyumva.”

Munyaneza si we wa mbere ugaragaje ko abakinnyi bakuru birengagizwa kuko n’abarimo Areruya Joseph baheruka kubigarukaho.

Ikipe y’Igihugu nkuru y’u Rwanda ntiyitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare iheruka kubera i Zurich kuko itari ku mwanya mwiza ku buryo yaboneka mu bihugu byemewe. Hitabiriye Abatarengeje imyaka 23 n’ingimbi, ariko na bo bagowe no gusoza amasiganwa bakinnye.

Munyaneza Didier asanga Minisiteri ya Siporo na FERWACY ari byo bishobora guha icyerekezo umukino w'amagare mu Rwanda kuko amakipe atatunga abakinnyi cyangwa ngo abagurire amagare
Munyaneza (wa gatatu uturutse iburyo) yari Kapiteni wa Team Rwanda yakinnye Tour du Rwanda ya 2024

Munyaneza Didier yatangiye no kuzamura impano ye muri Mountain Bike

Uyu mukinnyi ni umwe mu basaga 60 baturutse mu bihugu 16 bitabiriye isiganwa ry’amagare yo mu misozi “Rwandan Epic 2024” riri kuba kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 25 Ukwakira.

Ku nshuro ye ya kabiri akina iri rushanwa, Munyaneza yavuze ko amaze kumenyera nubwo biba ngombwa ko ari ryo ategereza gusa kuko nta yandi masiganwa ya Mountain Bike akinwa imbere mu gihugu.

Ati “Ni isiganwa ryiza ritanga ubunararibonye n’ubumenyi bwagutse, ndetse rifungura n’imitekerereze kuko ni ibintu biba bigusaba gutekereza vuba, iyo utinze gutetereza uragwa kuko iba ari imihanda igoye.”

“Mountain Bike maze kuyimenyera nubwo usanga itari nk’amasiganwa dusanzwe dufite imbere mu gihugu ariko ntekereza ko ari isiganwa maze kumenyera kuko nigeze kwitabira n’iryo mu Burayi mu Budage, ariko biba bikigoranye kuko amasiganwa aba ari make.”

Abajijwe niba kuba ataritabiriye Kirehe Race 2024, yabaye tariki ya 19 na 20 Ukwakira, byari ukugira ngo abashe gukina iyi Rwandan Epic 2024, Munyaneza yagize ati “Iyi Mountain Bike ni iminsi itanu mu gihe Kirehe Race yari iminsi ibiri gusa, ureba aho inyungu ziri. Ni cyo gihe turimo, tugomba gukora kugira ngo turebe ko ubuzima bwacu bwahinduka. Nararebye nsanga ari ngombwa ko naruhuka kuko nari mvuye muri Shampiyona ya Afurika.”

Ku buryo abona urwego rwa Mountain Bike mu Rwanda, uyu mukinnyi yavuze ko ari umukino uri kuzamuka, ariko hagikenewe ko abawukina babona amarushanwa yawo ndetse n’ibikoresho bigezweho bakwifashisha.

Ati “Urwego ruri kuzamuka gusa ikiba kikibura ni ibyo bikoresho bigezweho bya Mountain Bike kuko nk’aba tuba duhanganye baba bafite amagare meza, banakina amasiganwa menshi ugereranyije natwe. Niba dukina Rwandan Epic rimwe mu mwaka, bo bagakina amasiganwa 20, urumva ni ibintu bitandukanye ariko turagerageza. Haba hari icyizere cy’uko twabikora, amarushanwa abaye yakwiyongera byaba byiza ariko atiyongereye nta kindi twabikoraho.”

Abajijwe isiganwa yahitamo kwitabira hagati y’iry’amagare asanzwe n’irya Mountain Bike, mu gihe yombi yaba abonekeye rimwe, Munyaneza Didier yavuze ko byaterwa n’irimufutiye inyungu.

Ati “Njyewe nk’umukinnyi ku giti cyanjye muri rusange, icyo ndeba ni ikimfitiye inyungu, hari byinshi twakoze dukorera ubuntu, batwizeza ibitangaza ko ibintu bizagenda neza ariko kugeza n’ubu biracyari kwa kundi.”

“Amasiganwa aziye rimwe [ya Mountain Bike na Road Race], ndareba ngo icyiza kurushaho ni ikihe, akaba ari cyo nkora ku bw’umuryango wanjye n’inyungu zanjye muri rusange.”

Munyaneza Didier w’imyaka 26, yakiniye amakipe arimo Benediction Club, ProTouch yo muri Afurika y’Epfo na Java-InovoTec. Yegukanye Tour de Sénégal mu 2019, aba n’umukinnyi muto witwaye neza muri iryo siganwa.

Yatwaye Shampiyona y’Igihugu yo mu muhanda mu 2018 n’iyo gusiganwa umuntu ku giti cye mu 2022, anitabira amarushanwa atandukanye akomeye u Rwanda rwitabiriye mu mukino w’amagare kuva mu myaka irindwi ishize.

Munyaneza Didier ni we mukinnyi watsinze amarushanwa menshi (ane) ya Rwanda Cycling Cup 2019
Ubwo Munyaneza Didier yari amaze kwegukana Tour de Sénégal mu 2019
Munyaneza Didier ari gukina Rwandan Epic 2024, isiganwa ry'amagare yo mu misozi rimara iminsi itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .