00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Areruya Joseph ababazwa n’abavuga ko we na bagenzi be bashaje

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 February 2024 saa 09:04
Yasuwe :

Areruya Joseph ukinira Java-Inovotec n’abandi bakinnyi bakuru mu mukino w’amagare, bababazwa n’abavuga ko bashaje ku buryo bakurwa mu bo kwitabwaho no kwitabira amarushanwa atandukanye, by’umwihariko ari mpuzamahanga.

Areruya w’imyaka 28, ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeye kandi bubatse ibigwi mu mukino w’amagare haba mu Rwanda ndetse no muri Afurika.

Yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, mu 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun. Uyu wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo Munsi yUbutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Nubwo bimeze gutyo, muri iyi minsi ntabwo agitsinda amarushanwa menshi arimo n’ay’imbere mu gihugu kuko umwanya mwiza aheruka ari uwa gatatu muri “Criterium de Kigali” aho yakurikiye Mugisha Moïse wamusize amasegonda 55 ndetse na Niyonkuru Samuel wabaye uwa kabiri muri Nzeri 2023.

Icyo gihe, Areruya yari agiye kumara imyaka ibiri atagera ahahemberwa abitwaye neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu, ni nyuma y’uko aheruka intsinzi mu Ukwakira 2021 ubwo yatwaraga irushanwa ryo “Gukunda Igihugu” . Muri Nyakanga 2022, yatwaye agace ka mbere ka Tour Cycliste de la Martinique ubwo yakiniraga Pédale Pilotine Blue.

Gusa, ibyo si icyo kibazo. Muri iyi minsi, abakurikira uyu mukinnyi babona uburyo agaragaza ko hari abavuga ko "ashaje" cyangwa we n’abo bari mu cyiciro kimwe "bashaje".

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Areruya Joseph yavuze ko afite ingamba zo gukora cyane, agahinyuza abavuga ko "abari munsi y’imyaka 23 ngo ni bo bakomeye."

Ati "Akenshi byagiye biduca intege kuko wasangaga abayobozi bamwe bakomeye muri komite runaka bataduha umwanya nk’abakinnyi barengeje iyo myaka. Ariko nk’ubu, njye intego mfite ni iyo gukora cyane kugira ngo ngaragaze ko n’abantu barengeje iyo myaka bashoboye nk’uko abo muri za Tour de France babikora kandi barengeje iyo myaka."

Yakomeje agira ati "Byagiye bitubabaza kenshi, buriya akenshi abakinnyi barengeje iyo myaka 23, ugiye ubabaza babikubwiraho. Ibyo ari byo byose ntabwo bibashimisha kubera ko mu Rwanda habaho ikintu cyo kuvuga ngo umuntu wo mu myaka 23 ni we ukomeye."

"Uzabicunge, akenshi usanga bita ku bakinnyi bari muri iyo myaka kandi ababa batanze umusaruro aba ari abamaze kubona ubwo bunararibonye. Twe biratugora kuko ntiwabasha kwigaragaza bamaze kugushyira ku ruhande, ariko iyo ugize anahirwe bakagufata, bakagushyira mu marushanwa, ni ho uhita ugaragariza wa musaruro."

Areruya yashimangiye ko kwisanga muri Java-InovoTec iri mu cyiciro cya gatatu cy’amakipe yabigize umwuga ku Isi, bizamufasha kongera kugera ku rwego yahozeho, Abanyarwanda bakongera kumva izina rye.

Ati "Nk’ubu twe tugize amahirwe, ikipe iri ’Continental" ntabwo ireba iby’imyaka, ireba umukinnyi, ikareba n’icyo azayigezaho. Ubu ni igihe cyo kugira ngo twerekane ko abakinnyi b’imyaka iri hejuru na bo bashoboye kandi batsinda."

Kuri we, yumva kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2024 bishoboka ku bakinnyi b’Abanyarwanda dore ko nka Java-InovoTec akinamo, irimo abakinnyi bakomeye bamenyereye ndetse bafite ubushobozi.

Ati "Batwitegeho intsinzi, ni cyo kintu nabanza nkabizeza kubera ko turakomeye kandi by’umwihariko dufitemo n’umukinnyi watwaye agace ka [Tour du Rwanda] 2022. Moïse [Mugisha] ari mu ikipe yacu, na ba Nsengimana Jean Bosco mwabonye ko bitwaye neza mu mwaka ushize, ni ibigaragara ko bishoboka ko umukinnyi w’Umunyarwanda yatsinda."

Yongeyeho ati "Ubu twe dufite amahirwe kuko dufite ikipe, iyo ufite ikipe iba ikwitayeho, iba iguhemba, iguha buri kimwe cyose, icyo gihe nawe ubikora nk’akazi. Kuba twabonye ikipe nk’iyi mu gihugu cyacu, tugiye kubikoresha nk’iturufu kugira ngo twereke Abanyarwanda ko tugishoboye kandi dushoboye."

Byukusenge Patrick uri mu bakinnyi bakiriye Areruya Joseph mu mukino w’amagare, na we yabwiye IGIHE ko hari ababaca intege kandi bidakwiye kuko umukinnyi ashobora kugeza ku myaka 40 akiri ku rwego rwo guhatana.

Ati "Hano mu Rwanda, ikintu bakora, iyo umuntu yavuye mu batarengeje imyaka 23, bumva ko ashaje. Naho ubundi, hari umukinnyi w’Umufaransa [Rein Taaramäe] twitozanya hariya mu kigo [cya Musanze]. Yatubwiye ko azageza ku myaka 40, asigaje indi itanu anyonga igare. Hano mu Rwanda, sinzi uko abantu babifata, naho umuntu yanyoga igare akaba yageza no mu myaka 40."

"Iyo umuntu ageze mu myaka 28, abantu bumva ko yashaje, bakamuca intege kandi ntabwo ari byiza. Ni ryo kosa hano m Rwanda bakora."

Aba bakinnyi bombi bitezwe mu bo Java-InovoTec izaba ishingiyeho muri Tour du Rwanda izitabira bwa mbere tariki ya 18-25 Gashyantare 2024.

Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017
Ubwo Areruya aheruka intsinzi mu masiganwa y'imbere mu gihugu ni mu 2021 ubwo yakiniraga Benediction Club
Mu 2018, Areruya Joseph yabaye umukinnyi w'umwaka muri Afurika nyuma yo kwegukana amarushanwa arimo La Tropicale Amissa Bongo
Areruya yakiniye Delko–Marseille Provence KTM yo mu Bufaransa hagati ya 2018 na 2019
Areruya Joseph mu myitozo ya Java-InovoTec hamwe na Mugisha Moïse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .