Criterium de Kigali iri ku ngengabihe ya “Rwanda Cycling Cup” yakiniwe mu muhanda wa BK Arena - Kimironko Simba - KIE - RRA - Airtel - Stade Amahoro - BK Arena, abakinnyi bazenguruka intera y’ibilometero bine.
Uwera Aline wa Bugesera Cycling Team ni we wabanje gusogongera ku ntsinzi ya mbere y’umunsi, ahigika abo basiganwe hamwe mu cyiciro cy’abangavu aho yakoresheje isaha imwe, iminota 50 n’amasegonda 22 ku ntera y’ibilometero 62.
Yakurikiwe na bagenzi be bakinana; Byukusenge Mariate, Ingabire Domina na Iragena Charlotte abasize amasegonda 12 mu gihe Ishimwe Gisèle wa Cine Elmay yageze ku murongo yasizwe iminota 27 n’amasegonda 38.
Iki cyiciro cyakurikiwe n’icya basaza babo, na bo bakinnye intera ingana n’ibilometero 62 nk’uko byagenze ku bagore. Mu ngimbi zitarimo Shyaka Janvier na Tuyishime Hashim bakundaga kwiharira intsinzi ariko ubu bakaba barazamutse mu bakuru, hatsinze Nizeyimana Fiacre wa Nyabihugu Cycling Team wakoresheje isaha, iminota 34 n’amasegonda atatu.
Nizeyimana yagereye ku murongo rimwe na Tuyipfukamire Aphrodis bakinana, Ntirenganya Moses (Les Amis Sportifs), Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay na Twagirayezu Didier wa Kayonza Young Stars Cycling.
Mu bagore, wabaye umunsi udasanzwe kuri Mwamikazi Djazilla wabonye intsinzi ye ya mbere muri iki cyiciro nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi agatanga ku murongo Ntakirutimana Marthe na Mukashemana Josiane wa Benediction Club nubwo bose bakoresheje isaha imwe, iminota 50 n’amasegonda 29.
Mwamikazi wujuje imyaka 19 kuri uyu wa Gatandatu, yaririmbiwe ubwo yahembwaga nk’umukinnyi watsinze mu bagore ndetse akaba ari na we watsindiye ibihumbi 30 Frw ya ‘sprints’ zari mu muhanda wifashishijwe mu isiganwa.
Mwamikazi Djazilla aririmbiwe yifurizwa isabukuru nziza y'amavuko nyuma yo gutsinda #CriteriumdeKigali mu bagore.
Ni ubwa mbere atsinze mu bakuru kuko yujuje imyaka 19 kuri uyu wa Gatandatu.
Yahembwe n'abarimo Hadi Janvier wakiniye Team Rwanda, ubusanzwe uba… pic.twitter.com/PpYyfLs3gl
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 9, 2023
Icyiciro cy’abagabo n’abasore batarengeje imyaka 23 cyari cyitabiriwe n’abakinnyi 45 bazengurutse inshuro 22 zingana n’ibilometero 86, harimo igice cyakinwe mu mvura bigatuma abagera kuri 11 barimo batatu ba Java-Inovotec badasoza.
Mugisha Moïse watsinze nyuma yo gukoresha amasaha abiri, umunota n’amasegonda atanu, ni we wayoboye isiganwa igihe kirekire nubwo hari aho yageze akagendana n’abarimo Hakizimana Félicien na Niyonkuru Samuel wa Les Amis Sportifs, uyu wa nyuma wabaye uwa kabiri yasizwe amasegonda ane.
VIDEO: Ibyishimo bya Mugisha Moïse ubwo yatsindaga #CriteriumdeKigali.
🎥@cyclingrwanda pic.twitter.com/bHWGLXa0bC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 9, 2023
Areruya Joseph ukinira Java-Inovotec, utaherukaga kugaragara aho bahembera, yabaye uwa gatatu yasizwe amasegonda 55, ahigika Uwiduhaye, Hakizimana Félicien na Tuyizere Hashim bamukurikiye.
Munyaneza Didier ‘Mbappé’ usanzwe atoza Java-Inovotec, yongeye gukina nk’uko yabikoze muri “Legacy Sakumi Anselme Race” yabaye muri Nyakanga, asoreza ku mwanya wa munani yasizwe umunota n’amasegonda 35.
Muhoza Eric waguye bamaze kuzenguruka inshuro ebyiri, agasubira mu isiganwa hasigaye kuzengurika inshuro 16, yasoreje ku mwanya wa 31 yasizwe iminota 19 naho Byukusenge Patrick na we wagize ikibazo cy’igare, aba uwa 25 yasizwe iminota irindwi n’amasegonda 35.
Nta mpamvu yo kurekura!
Muhoza Eric uri kuganira n'Umutoza wa Team Rwanda, David Louvet, yemerewe gusubira mu isiganwa.
Mugisha Moïse n'abandi bari imbere bamaze kuzenguruka inshuro 7/22 muri #CriteriumdeKigali. pic.twitter.com/JhXNsTNvtC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 9, 2023
Senderi International Hit na Mico The Best basusurukije abafana b'amagare bitabiriye #CriteriumdeKigali.
Abahanzi bombi baherekeje uruganda Ingufu Gin Ltd rutera inkunga amasiganwa y'amagare y'imbere mu gihugu. pic.twitter.com/kDZ3nW9lyn
— IGIHE Sports (@IGIHESports) September 9, 2023
“Criterium de Kigali” yabaye isiganwa rya mbere ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) nyuma yo kwegura kwa Murenzi Abdallah wari Perezida waryo ku wa 31 Kanama 2023.
Amafoto: Shema Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!