00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Huye igiye kumara amezi atanu ifunze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 January 2025 saa 08:18
Yasuwe :

Stade Mpuzamahanga y’Akarere ka Huye igiye kumara amezi atanu ifunze kubera imirimo yo kuyivugurura izaba kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga 2025.

Ni icyemezo cyamaze no kumenyeshwa Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA).

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko Stade ya Huye igiye kuvugururwa, bityo amakipe asanzwe ayikoresha yashaka ibindi bibuga azaba akiniraho kubera ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) cyayimenyesheje ko imirimo igiye gutangira.
Ibizavugururwa muri iyi stade ahanini bishingiye kuri ‘tapis’ ishaje izakurwamo hagashyirwamo indi nshya iri ku rwego rwiza, ndetse ikibuga kikubakwa mu buryo bworohereza amazi guhita ashiramo, mu gihe cy’imvura bitandukanye n’uko bimeze ubu.

Ni imirimo iteganyijwe gutangira tariki ya 1 Gashyantare, ikazashyirwaho akadomo tariki ya 31 Nyakanga 2025.

Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS iri mu makipe akinira kuri iki kibuga, Musoni Protais, yabwiye IGIHE ko bazajya bazakinira imikino yabo kuri Stade Kamena kuko kwakirira i Kigali bigoranye.

Ati “Byari bimaze iminsi bivugwa ko ‘tapis’ izahindurwa, hari gahunda bari batubwiye ko byakorwa mu Ukuboza, bikamara ukwezi kumwe, ariko kuri gahunda ubu baduhaye bigaragara ko bizamara amezi atanu. Dufite Kamena, ni ho tuzasubira kuko biragoye kwakirira i Kigali. Na yo yakira abantu benshi nubwo baba bahagaze.”

Uyu Muyobozi yongeyeho ko bateganya kuganira n’inzego bireba ku buryo igihe cyatanzwe cyagabanywa kuko ukurikije uko bihagaze ubu, nta wundi mukino bakiniraho muri uyu mwaka w’imikino.

Stade ya Huye yaherukaga kuvugururwa mu 2022, mu cyiciro cya mbere cy’iyi mirimo yatwaye miliyari 10 Frw, ariko ikaba igomba gukomeza kuvugururwa kugeza ibaye ikibuga cyakwakira byibuze abafana ibihumbi 10.

zindi nkuru wasoma:

Ikibuga cya Stade ya Huye kigiye guhindurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .