Bafana Bafana irakirwa n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ugushyingo, saa Cyenda mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wo mu Itsinda C ryo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Afurika y’Epfo iheruka gutsindira Bénin ibitego 2-1 i Durban ku wa Gatandatu, yageze mu Rwanda ku Cyumweru saa Tatu z’ijoro, ikomereza mu Majyepfo ahabera umukino kuri Stade ya Huye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino, cyabaye ku wa Mbere, Hugo Broos utoza Bafana Bafana yavuze ko atumva uburyo bazakinira i Butare [mu Karere ka Huye] nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha ane n’igice bavuye i Kigali, ndetse yibaza ku buryo CAF yemera ikibuga kimaze imyaka 25.
Ati “Ntabwo rwari urugendo rworoshye, nk’uko bimeze buri gihe muri Afurika. Yego, ndibaza impamvu tugomba gukinira i Butare.”
Uyu mutoza w’Umubiligi yakomeje agira ati “Icya kabiri, ubwo narebaga amashusho y’imikino y’u Rwanda na Zimbabwe ndetse no muri CAN [gushaka itike y’Igikombe cya Afurika], nabonye ikibuga kibi cyane.”
Broos yavuze ko yizeye ikipe afite ku mukino w’u Rwanda, ariko nanone akurikije ikibuga azakiniraho, byose bishoboka.
Ati “Hamwe n’itsinda [ikipe] dufite, umunaniro n’imvune ntabwo ari ikibazo. Abasore bari kunyereka ko bashaka gukina, bashaka kujya mu Gikombe cy’Isi no kugera kure mu Gikombe cya Afurika.”
“Ndakeka abakinnyi barakuriye mu bintu nk’ibi. Tuzaba twiteguye umukino. Ku rundi ruhande, ku kibuga nk’iki, ikintu cyose cyaba. Ndatekereza atari ikintu kizaba ejo. Ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano ntacyo gitwaye, hari icyo twakiniyeho muri Liberia [Bafana Bafana itsinda 2-1 mu gushaka itike ya CAN]. Cyari cyiza.”
“Cyari ikibuga cy’ubwatsi bugezweho kandi ntabwo twakinenze kuko cyari cyiza. Ariko hano ni ikibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano gishobora kuba kimaze imyaka 20 cyangwa 25, ntabwo ari byiza. Ni nko gukinira ku muhanda.”
“Kirakomeye, umupira ugenda widunda. Biragoye gukina umupira mwiza, bizaba ari umukino wo kwirwanaho ejo.”
Muri iki kiganiro, Hugo Broos yavuze ko atizeye niba akinisha Mothobi Mvala wavuye mu kibuga yavunitse ku mukino wa Bénin. Abandi bibazwaho ni Maphosa Modiba na Evidence Makgopa.
Afurika y’Epfo ifite abakinnyi bakomeye barimo Percy Tau ukinira Al Ahly mu Misiri. Uyu mukinnyi 29 usatira izamu anyuze ku mpande, yakinnye mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi ndetse no muri Premier League hagati ya 2018 na 2021, akinira Brighton & Hove Albion.
Abandi biganje muri Bafana Bafana bakinira Mamelodi Sundwons iheruka kwegukana irushanwa rya African Football League rikinwe bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
Amavubi aheruka kunganyiriza mu rugo na Zimbabwe ubusa ku busa, na yo arasabwa intsinzi atabonye mu mikino umunani aheruka gukina kuva muri Werurwe 2021 kugira ngo adasigara inyuma mu Itsinda C.
Amagambo ya Hugo Broos ni urwitwazo?
Benshi mu batoza n’abakinnyi babaye i Burayi ntibakunda ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano nubwo ari bwo buharawe muri Afurika. Gusa, na bwo bugira ibyiciro kuko hari ububa bugezweho [nk’ubuzashyirwa muri Stade Amahoro], buba budatandukanye cyane n’ubwatsi busanzwe.
Benshi mu bakinnyi bavuga ko bagorwa no gukinira ku bibuga nk’ibi ku izuba ndetse bibagora kwiruka no kwitanga mu gihe bisaba guserebeka ngo utware umupira.
Nta mezi 14 arashira kuva Stade ya Huye itangiye gukinirwaho kuva ivuguruwe ndetse muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo yemerewe kwakira amarushanwa yo ku rwego rwa A nyuma yo gusuzuma na CAF ko yujuje ibisabwa byose harimo n’amahoteli, umukino wa mbere uhakinirwa muri Kamena ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Mozambique.
Mu kuvugurura iyi stade hagati ya Mata na Nzeri 2022, ikibuga cya Stade ya Huye cyashyizwemo ubwatsi bwiza bworoshye, butandukanye n’ubwari bwarashyizwemo mbere ya CHAN 2016, imigina yatumaga harekamo amazi ivamo.
Mu nkengero z’ikibuga hashyizweho imiyoboro y’amazi ku buryo adashobora kwinjira aho abakinnyi bakinira nk’uko mbere byagendaga bigatuma rimwe na rimwe umukino uhagarara.
Uretse gushyiramo amazamu meza, n’inyuma y’ikibuga hashyizwe ubwatsi bwiza bubereye ijisho [mbere hahoze itaka] ndetse ni naho abakinnyi b’abasimbura bishyuhiriza mbere yo kwinjira mu kibuga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!