Iki gikapu cyashyizwe ku isoko kiri mu myambaro iheruka y’iyi nzu yakozwe n’umuhanzi Pharrell Williams, wagizwe umuyobozi w’ibihangano by’abagabo muri iyi nzu.

Iki ni igikapu gikozwe neza mu buryo nk’ubwo amashashi asanzwe afunikwamo imigati ameze, gusa cyo gikozwe mu ruhu. Cyashyizwe mu iduka rya Louis Vuitton ry’i Hollywood.

Si ubwa mbere iyi nzu y’imideli ikoze ibikapu byo guhahariramo bikagurishwa akayabo. Indi nzu ihanga imideli ya Balenciaga mu 2017 hari icyo yakoze cyagurishwaga 2, 145$.

Umunyamideli Anna Ewers ubwo yerekanaga iki gikapu cy’imigati mu myambaro ya mbere yakozwe na Pharrell William
Umunyamideli Anna Ewers ubwo yerekanaga iki gikapu cy’imigati mu myambaro ya mbere yakozwe na Pharrell William
Louis Vuitton yashyize ku isoko igikapu cyo gutwaramo umugati cy'asaga miliyoni eshatu
Louis Vuitton yashyize ku isoko igikapu cyo gutwaramo umugati cy'asaga miliyoni eshatu