Agiraneza Rebecca, w’imyaka 20, yambitswe ikamba rya Miss Rwanda Malaysia 2013, kuri uyu wa 18 Ukwakira 2013, mu birori byabereye muri Malysia.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Miss Rwanda Malaysia 2013 Agiraneza Rebecca, yatowe atsinze bagenzi be bane bari kumwe ku musozo w’aya marushanwa ari bo Violet Mahoro, Queen Elodie Cyuzuzo, Mbabazi Justine Kabuto na Pamela Rwigema.
Agira neza asanzwe ari umunyeshuri muri Malaysia mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiti (Pharmacy).
Nk’uko IGIHE twari twabibatangarije mbere, Agiraneza Rebecca atorewe inshingano zirimo guteza imbere umuco nyarwanda, ubukerarugendo n’imyidagaduro no kumenyekanisha igihugu hirya no hino ku Isi.
Agiraneza azakora kandi ibikorwa bitandukanye bimenyekanisha u Rwanda byiganjemo iby’urukundo muri Malaysia no mu bindi bice bya Afurika.
Ni ubwa mbere iri huriro ry’Abanyarwanda baba muri Malaysia ritoye Nyampinga urihagarariye.
Iri huriro ryashinzwe mu 2011. Ubu rifite abanyamuryango barenga ijana biganjemo abiga muri Kaminuza zo muri iki gihugu.
Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe:
Amafoto ya Agiraneza Rebecca mbere y’uko atorwa:



















TANGA IGITEKEREZO