Abanyarwandakazi batuye mu gihugu cya Malaysia barateganya igikorwa cyo gutora nyampinga wabo.
Nk’uko babigaragarije ku rubuga rwabo bise Miss Rwanda Malaysia 2013 bavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda, ubukerarugendo n’imyidagaduro no kumenyekanisha igihugu hirya no hino ku Isi.
Ntiharatangazwa itariki n’umunsi aya marushanwa azabera, ariko batanu bahatana bo bamaze gutangazwa ndetse no gutora byatangiye kuri internet HANO
Abo ni Agiraneza Rebecca, Violet Mahoro, Queen Elodie Cyuzuzo, Mbabazi Justine Kabuto na Pamela Rwigema.
Uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri iki gihugu azakora ibikorwa bitandukanye bimenyekanisha u Rwanda byiganjemo iby’urukundo muri Malaysia no mu bindi bice bya Afurika.
Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Malaysia ryashinzwe mu 2011, ubu rifite abanyamuryango barenga ijana biganjemo abiga muri Kaminuza zo muri iki gihugu.
Amafoto y’abahatana:
1. Agiraneza Rebecca
2. Violet Mahoro
3. Queen Elodie Cyuzuzo
4. Mbabazi Justine Kabuto
5. Pamela Rwigema



















TANGA IGITEKEREZO