Ibirori bishimangira ubunyarwanda mu Bubiligi byatangiye ku wa Gatatu tariki ya 7 Kamena 2017 ubwo Abanyarwanda baba muri iki gihugu bajyaga gushyigikira Perezida Kagame aho yari mu nyubako ya Tour et Taxis yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere.
Bitwaje amabendera y’igihugu n’ibyapa bigaragaza iterambere ry’u Rwanda, bakoze urugendo n’imyiyereko igaragaza aho u Rwanda rumaze kugera ahanini rubikesha Perezida Kagame waruvanye mu menyo ya rubamba ubu rukaba rumaze kuba igihugu ntangarugero ku Isi yose.
Mu buryo butari bwitezwe, uwo munsi hamenyekanye amakuru y’uko iki gihugu kigiriwe umugisha wo kwakira umunsi mbonekarimwe wa Rwanda Day wari umaze igihe ari nk’inzozi ku batuye mu Bubiligi. Imyiteguro yahise itangira, amabendera y’u Rwanda benshi bayaraza kumusego, bahanagura urukweto n’ikote, imikenyero bayizinga neza bati ubu bukwe twamenye bwo ku ya 10 Kamena ntibuzaducika.
Ababyeyi barakenyeye, baterera abana umugongo, abakuze bafata akabando barasindagira mu gihe urubyiruko rwo rwagiye amasigamana rugikubita. Kuva mu Mujyi wa Bruxelles, mu nkengero zawo nka Liege, mu Busiwisi, mu Bufaransa, mu Buholandi, kwa Papa mu Butaliyani, muri za Suède na Norvège bose inkoko niyo yabaye ingoma ku wa Gatandatu babyuka berekeza mu Mujyi wa Ghent.
Kuva saa yine aba mbere bari bageze muri uyu mujyi ku nyubako ya Flanders Expo aho Rwanda Day yabereye. Nta basigaye kuko n’abo mu mbeho yo kwa Putin (ndavuga mu Burusiya) bahageze kare, ababonye ko bari bukererwe baremeye bagenda ijoro ariko bagasiga ikimenyetso aho banyuzeho kubera umudiho wa Kinyarwanda wabarangaga mu nzira.
Mu Mujyi wa Ghent mu nyubako ya Flanders Expo hateraniye abanyarwanda basaga ibihumbi bine, aho bakiriye Perezida Kagame bagira bati ‘Muzehe Wacu’, nawe abashimira uruhare bagira mu iterambere ry’igihugu aribyo bitumye muri iki gihe u Rwanda ari intangarugero ku isi.
Abari bateraniye muri iki cyumba bahawe umwanya wo gutanga ibibazo n’ibitekerezo ku buryo bose banyurwa kugeza n’aho n’uwari wararenganyijwe n’abakomeye, Perezida Kagame yamufashije akamubwira ko ‘iby’abakomeye abimurekera’, ko ikibazo cye kigomba gukemuka.
IGIHE yari mu nyubako ya Flanders Expo aho yabakurikiraniye uyu munsi utagira uko usa umunota ku wundi.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI...
19:20: Nyuma yo kwakira ibibazo n’ibyifuzo by’abanyarwanda batandukanye, Perezida Kagame asoje igikorwa cya Rwanda Day cyaberaga mu Bubiligi aho ashimira abanyarwanda ku kuba bitabiriye ari benshi. Ubu hakurikiyeho ibikorwa by’imyidagaduro aho abahanzi basusurutsa abitabiriye.










Perezida Kagame asezera abitabiriye Rwanda Day








18:45: Uwizeye Vanessa yabajije Perezida Kagame ikibazo kijyanye n’akarengane kajyanye n’uko atabashije kubona ingurane z’imitungo y’umuryango we yangijwe muri Jenoside. Yavuze ko yari atuye mu Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, ikibazo cye akaba yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntigikemurwe.
Perezida Kagame yagishinze Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, amusaba ko yegera Uwizeye kigakemurwa.

18:10: Ibisubizo bya Perezida Kagame: Umukuru w’Igihugu yavuze ko azashaka umwanya ku buryo yazabonana n’abanyarwanda baba mu Busuwisi. Ku bijyanye n’icyifuzo cya Dr Mwamba cyo gutangiza ivuriro ryita ku bafite uruhara, yavuze ko usibye n’ivuriro, mu Rwanda hakenewe n’ubumenyi nk’ubwe.
Ati “ Icyabimubigejeho nacyo turagishaka, kuba umuganga cyangwa kugira ikoranabuhanga […] Umuntu nkawe turamwifuza, hari n’uburyo bumworohereza gukora mu gihugu… igisigaye ni ukumubaza ngo azaza ryari.”
18:05: Dr Patrick Mwamba, yavuze ko yifuza kuza mu Rwanda kugira ngo atangize ibikorwa bye mu rwego rw’ubuzima aho yatangiza ivuriro. Akaba yavuze ko yatangiza ivuriro ryita ku gufasha abantu bafite uruhara ku buryo bakongera kugira umusatsi.
18:00: Abanyarwanda baba mu Busuwisi basabye Perezida Kagame ko Rwanda Day y’ubutaha yazabera muri iki gihugu.





17:50: Perezida Kagame asoje ijambo rye yifuriza abanyarwanda amahoro y’Imana. Ubu hakurikiyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo.










17:30: Ubu turandika amateka mashya – Perezida Kagame
Perezida Kagame ati “Ubu turandika amateka mashya, amateka y’igihugu cyacu, amateka ashingira ku bumwe, ku gukora, gukoresha ukuri, kumva ko tutakwicara ngo hagire undi uza kudukemurira ibibazo. Ntabwo ariko bikwiriye kumera n’ingaruka zabyo zaragaragaye muri ayo masomo twarabyize.”






– “Umunyarwanda abe ahamubereye”
Perezida Kagame ati “N’abanyarwanda baba hanze kandi twakwishimira ko umunyarwanda wese yaba aho ariho hose hamubereye, afite icyo akora, afite ikimuteza imbere. Nta n’ubwo ibyo bivamo ko uwo munyarwanda yibagirwa igihugu cye ahubwo iyo bibaye byiza, arahaha, akora ahaha ajyana iwabo.”
“Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ibyubaka igihugu cyawe ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho.”
“Ariko noneho birongera bikagira akarusho iyo abo hanze y’igihugu bakorana n’abo mu gihugu imbere, bakuzuzanya bikaba rwa Rwanda rugari mujya mwumva, rwa Rwanda rurenga imipaka. Hari urw’imipaka irinzwe, hari n’urundi rurenga imipaka. Ubwo iyo abo hanze n’abo mu gihugu dukoranye, turugira u Rwanda rugari.”



– N’abadakunda u Rwanda bemera intambwe rwateye
Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga cyangwa mu bihugu bya mbere ku isi, atanga urugero ku bijyanye n’uburinganire aho ruza mu bya mbere, mu bijyanye n’ishoramari n’ibindi.
Ati “Ntabwo ari njye ubyandika, ndetse n’abataduha amahirwe batanadukunda nabo barabyemera. Ubwo bivuze ko ari ukuri. Mu bihugu bishyira imbere abaturage babyo, akaba aribo buri gikorwa cy’igihugu gishingiraho [ku baturage], u Rwanda ruza imbere. Bityo rero, ntawe byabura gushimisha, nta n’uwo byabura gutera imbaraga kugira ngo dukore n’ibindi byinshi bikidutegereje bitaragerwaho ariko dufite aho duhera.”
Inkuru bifitanye isano: N’abataduha amahirwe batadukunda nabo barabyemera –Impanuro za Kagame muri Rwanda Day
17:15: Perezida Kagame atangiye ijambo rye abwira abanyarwanda ko u Rwanda ‘bamaze kurugira igihugu gifite agaciro bitari mu karere gusa ahubwo ku isi hose’ .
17:10: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, ahaye ikaze Perezida Kagame anamusaba kugeza impanuro ku Banyarwanda bitabiriye uyu munsi.







17:00: Abana b’abanyarwanda bibumbiye mu itorero ryitwa ’Itetero’ nibo bakiriye Perezida Kagame mu mbyino za Kinyarwanda no mu magambo y’ikinyarwanda amuha ikaze.


– Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yageraga mu cyumba kiri kuberamo Rwanda Day
16:50: Pulchérie Nyinawase uyobora DRB Rugali, Diaspora Nyarwanda mu Bubuligi, ahawe umwanya aho ahaye ikaze Perezida wa Repubulika akamubwira ko abanyarwanda baba muri iki gihugu bibumbiye hamwe, mu bikorwa biteza imbere igihugu.

16:45: Muri Flanders Expo hateraniye abanyarwanda baturutse mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Buholandi, mu Busuwisi, mu Butaliyani, mu Budage, mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi, mu Burusiya, abo mu Bwongereza, abaturutse mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda.
16:42: Hamaze kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, yaririmbwe n’abana b’abanyarwanda baba mu mahanga; nyuma bajya gusuhuza Perezida Kagame n’abandi bayobozi bicaye imbere barimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Pulchérie Nyinawase uyobora DRB Rugali, Diaspora Nyarwanda mu Bubuligi.
16:40: Perezida Kagame ageze mu cyumba cya Flanders Expo ahari kubera Rwanda Day. Yakirijwe amashyi n’impundu, amabendera arazamurwa. Bakomeje bahagaze baririmba bati ‘Muzehe wacu, Muzehe wacu!’

Andi mafoto


























16:05: Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ahawe umwanya ngo aganirize abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day y’uyu mwaka aho ababwiye iterambere ryabayeho mu rwego rw’ubutabera mu gihugu.




15:55: Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, niwe uri kuganiriza abitabiriye iyi Rwanda Day aho ababwiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga. Abamenyesheje ko rwiyemezamirimo mpuzamahanga w’umushinwa, Jack Ma, ari umwe mu bazitabira inama ya Youth Connekt itegerejwe mu kwezi gutaha.
Minisitiri Nsengimana yabwiye urubyiruko ko hari amahirwe mu Rwanda yababashisha kwihangira imirimo bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Akurikiwe n’Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, ubwiye abashaka kuza gushora imari mu Rwanda ko amarembo afunguye kuri bo.






15:30: U Rwanda ni igihugu cyarenze amateka y’ivangura ndetse kidaheza - Mushikiwabo
– Minisitiri Mushikiwabo yasangije abanyarwanda baba mu mahanga amakuru amwe arebana n’u Rwanda
“Ndabamenyesha ko mu mpera z’umwaka ushize mu nama ya AU yabereye i Kigali, Perezida Paul Kagame yahawe kuyobora amavugurura ndetse yabagejejejo imyanzuro mu ntangiriro z’uyu mwaka basaba ko akomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’amavugurura yari yabagejejeho.”
“Turifuza gutera imbere twese tugafatanya kureba ibibazo bitureba twese kuko hirya no hino ku isi hari ibibazo bitandukanye.”
“Twishima iyo muri hano ariko turushaho iyo muje mu gihugu cyanyu gusuhuza ababyeyi mu gihugu. Turababwira ko u Rwanda ari urwanyu, ni urwa buri munyarwanda wese.”
“Ni igihugu cyarenze amateka y’ivangura ndetse kidaheza. Turi igihugu cyifuza ibitekerezo bya buri wese.”
15:15: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yakomeje avuga ko nubwo Perezida Kagame yari afite inama nyinshi agomba kwitabira, igishimishije ari uko yabonye umwanya ‘wo kuza kuganira namwe mugasabana, twese tugahura, tukababona, tukishima, tukishimira hamwe ,tukishimira igihugu cyacu’.
Abwira abasaga ibihumbi bitatu bateraniye muri iki cyumba yakomeje agira ati “Amakuru nababwira y’u Rwanda ni menshi sinzi aho ndi buyahere. Igihugu cyanyu, igihugu cyacu cy’u Rwanda gihagaze neza. U Rwanda ni amahoro, ni ejo hazaza heza…mu mateka y’igihugu cyacu tugeze ahantu heza hadasanzwe.”



15:00: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ahawe umwanya aha ikaze abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zitabiriye uyu munsi aho abashimiye cyane mu izina ry’abaturutse i Kigali.
Ati “Turabashimiye kandi turabashima.” Yakomeje ababwira ibijyanye n’urugendo Perezida Kagame yagiriye mu Bubiligi aho yavuze ko yari yitabiriye inama yiga ku iterambere yatumiwemo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi aho yatanatanze ikiganiro mu ifungurwa ryayo.
Yakomeje ababwira ati “ Azava hano mu Bubiligi yerekeza mu Budage aho naho ahafite ibiganiro yatumiwemo n’Umuyobozi w’Igihugu cy’u Budage n’Imiryango Mpuzamahanga.”
14:50: ‘Rwanda itajengwa na nani vijana’ niyo ndirimbo iri kuririmbwa muri aka kanya. Abantu benshi bahagurutse barabyina bunganira ijwi rya Masamba Intore ryumvikana mu ndangururamajwi.
14:45: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu bayobozi bamaze kwinjira. Kuri ubu arimo gusuhuza abantu batandukanye bitabiriye uyu munsi. Ni nako umuhanzi Jali akomeje gususurutsa abitabiriye uyu munsi.








14:15: Kugeza ubu, igice kimwe cy’icyumba kigiye kuberamo Rwanda Day cyamaze kuzura, hasigaye ikindi gice. Abantu bamaze kugera mu cyumba barenga ibihumbi bibiri mu gihe hanze hakiri benshi bari kwinjira.
14:00: Itorero ribyina Kinyarwanda niryo rihawe umwanya kugira ngo risusurutse abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bamaze kugera muri iki cyumba. Ribanjirijwe n’umuhesha w’amagambo usanzwe ayobora urubyiruko muri Diaspora w’u Rwanda mu Bubiligi, Uwimbabazi Sandrine, uhaye ikaze abitabiriye uyu munsi aho abamenyesheje gahunda uko iteye.
13:45: Abayobozi batandukanye mu byishimo




13:15: Abahanzi batandukanye bari kugorora amajwi bitegura kuza gususurutsa abitabiriye uyu munsi.


13:00: Andi mafoto y’abanyarwanda baturutse impande n’impande bageze kuri Flanders Expo ahari kubera Rwanda Day












12:40: Abantu bakomeje kwinjira ari benshi mu cyumba kiri buberemo iyi Rwanda Day. Hanze ku muryango hari umurongo munini w’abantu bari kwireba niba bari ku ilisiti hanyuma bakinjira. Ni mu gihe imbere mu cyumba imyiteguro nayo irimbanyije hari gucurangwa zimwe mu ndirimbo zizwi mu Rwanda.







– Abanyarwanda baba muri Suède ubwo bageraga mu Mujyi wa Ghent





– Urwibutso rwa Rwanda Day



– Abaturutse mu Mujyi wa Liège berekeza Ghent


11:50: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse hirya no hino bakomeje kwinjira muri Flanders Expo ku bwinshi. Kwinjira biraba birangiye Saa saba z’amanywa ku isaha y’i Kigali ari nayo yo mu Mujyi wa Ghent.


– Hagati aho igihe nk’iki umwaka ushize mu Mujyi wa San Francisco naho imyiteguro yari irimbanyije hategurwa ibyicaro…




11:45: Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Nduhungirehe Olivier yabwiye IGIHE ko hari abanyarwanda bari hagati ya 3000 na 4000 bategerejwe kuzitabira uyu munsi. Ati “Abanyarwanda bafite ibyishimo byo kwakira Perezida wa Repubulika ngo bamugaragarize urukundo bamufitiye, bamugaragarize ibyishimo batewe no kwitwa Abanyarwanda no kuba yarabagaruriye ishema.”
11:30: U Bubiligi, Igihugu cyakiriye Rwanda Day gicumbikiye Abanyarwanda bagera ku 35 000. Harimo abanyeshuri bahiga bagaruka mu Rwanda, abahakorera igikorwa bibyara inyungu,…
11:00: Aba mbere bageze ku nzu mberabyombi ya Flanders Expo aho biteganyijwe ko abanyarwanda bagera ku bihumbi bine baza guhurira muri iki gikorwa cya Rwanda Day. Ubu bari ku mirongo binjiza.







Reka twibukiranye uko imijyi yagiye igira umugisha wo kwakira uyu munsi. Byatangiriye:
– Chicago ku ya 10 na 11 Kamena 2011
– Paris ku ya 11 Nzeri 2011
– Boston ku ya 28 na 29 Nzeri 2012
– Londres ku ya 15 Gicurasi 2013
– Toronto ku ya 20 Nzeri 2013
– Atlanta ku ya 19 na 20 Gicurasi 2014
– Amsterdam ku ya 3 Ukwakira 2015
– San Francisco ku ya 24 Nzeri 2016
– None hatahiwe Ghent/ Gand
– Abambere bageze i Ghent baturutse mu Mujyi wa Bruxelles, Liège ndetse no mu bindi bice birimo Paris n’ahandi.
Soma: Amasaha arasiganwa amasigamana…Inkwakuzi mu nzira zerekeza Ghent muri Rwanda Day
– Hagati aho, Perezida Kagame yaherukaga mu Bubiligi mu Ukuboza 2010 aho yahuriye n’abanyarwanda batandukanye ariko mu gikorwa kitari Rwanda Day kuko yo yatangiye mu mwaka wakurikiyeho.
Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba mu Bubiligi mu Ukuboza 2010



Izindi nkuru wasoma:
– Agakeregeshwa wasigarana kuri Rwanda Day
– Imiterere ya ‘Ghent’, Umujyi ugiye kwakira Rwanda Day ya mbere mu Bubiligi
– Akanyamuneza n’imbamutima muri Rwanda Day ziheruka (Amafoto)
Amafoto: Village Urugwiro, Jessica Rutayisire na Karirima A. Ngarambe - IGIHE / Ghent
TANGA IGITEKEREZO