Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu mpanuro yagejeje ku Banyarwanda bakoraniye muri Flanders Expo, bagizwe n’abaturutse mu Bubiligi, mu Bufaransa, mu Buholandi, mu Busuwisi, mu Butaliyani, mu Budage, mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi, mu Burusiya, abo mu Bwongereza, abaturutse mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko abanyarwanda baba mu gihugu n’abari ahandi aribo batumye u Rwanda ruba igihugu cy’agaciro, yaba mu karere no ku Isi yose.
Agendeye ku bipimo ngarukamwaka bigaragaza aho ibihugu bigeze, uko byiyubaka n’ababyo mu buryo butandukanye no mu bintu byinshi, Perezida Kagame yavuze ko aribwo bwa mbere mu mateka u Rwanda rwaba mu bihugu bya mbere 10 ku Isi yose.
Yagize ati “Uhereye ku ruhare abategarugori bagira mu gihugu, ari mu nteko, u Rwanda rukaba urwa mbere ku Isi yose no mu bindi bishyigikira iterambere ry’uburinganire, ku miyoborere, kurwanya ruswa, ku mutekano abaturage baba bafite mu bihugu byabo, ku mikorere y’ishoramari […] u Rwanda ruza mu bya mbere 10.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari njye ubyandika ndetse n’abataduha amahirwe batadukunda nabo barabyemera. Ubwo bivuze ko ari ukuri […]. Ntawe byabura gushimisha, nta n’uwo byabura gutera imbaraga kugira ngo dukore n’ibindi ahubwo byinshi bikidutegereje tutarageraho ariko dufite aho duhera.”
Hari ibanga…
Perezida Kagame yahishuye ko ibanga ry’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose bishingira ku gaciro n’ubumwe abanyarwanda bamaze kubaka.
Ati “Abanyarwanda uko buri umwe ateye kose bimaze kugaragara ko dushyigikiye ko turi umwe, ko turi u Rwanda, turi abanyarwanda, ibyo nibyo bimaze kutugeza kuri byinshi.”
Yongeyeho ko imbaraga abanyarwanda bakoresha ku giti cyabo, gukorera hamwe ndetse n’amasomo bigishijwe n’amateka yabo, bibatera imbaraga zo kwandika amateka mashya ashingiye ku bumwe, gukora, gukoresha ukuri no kumva ko batakwicara ngo hagire undi uza kubakemurira ibibazo.
Ati “Amateka yacu yatuviriyemo amasomo menshi, twize byinshi mu bitari byiza byatuviriyemo imbaraga zo kuvuga ko ibyo bibi byabaye mu mateka yacu bitazasubira, bidakwiriye gusubira.”
Ubukene ntibuzabaza Umuhutu cyangwa Umututsi
Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kugira ubumwe no gukorera hamwe bakarandura burundu kwibona mu ndorerwamo z’amoko kuko ubukene cyangwa indwara bitabatera ngo bize birobanura abo mu bwoko runaka.
Yagize ati “Ubukene, indwara, umutekano muke iyo byateye mu gihugu ntabwo bibaza icyo umuntu ari cyo. Ntabwo ubukene mu Rwanda buza bukomanga bubaza niba uyu ari Umuhutu, Umututsi buhitana, bushyira hamwe bose bukazingazinga […] iyo abantu bari hamwe izo ndwara barazitsinda, ubukene, icyo umuntu ari cyo kikaba kuba Umunyarwanda.”
Yakomoje ku ruhare rwa Diaspora
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ababa hanze bakwiye guhaha bakibuka kujya kuzamura ibihugu bakomokamo. Abamenyesha ko biba akarusho iyo bakoranye n’abo mu gihugu imbere bakuzuzanya, bakagura amaboko n’imipaka y’igihugu.
Yagize ati “Ababa hanze y’u Rwanda ntimukibwire ko hari ugira icyo abanenga, keretse uba hanze ukora nabi ariko ukora ibikubaka, ukora ibyubaka igihugu cyawe, ni byiza kandi ni uburenganzira bwawe numva nta wagira icyo abinengaho.”
Afurika imeze neza u Burayi bwarushaho kumera neza
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’u Burayi yiga ku iterambere, agaruka ku kibazo cy’abimukira barohama mu Nyanja bava muri Afurika bajya i Burayi.
Mu ijambo rye yongeye gukomoza kuri iyi ngingo avuga ko ibi bibazo byose biterwa n’uko Abanyafurika baba bakurikiye umutungo wabo batwawe n’ibihugu bikize.
Ati “Wamererwa neza utera imbere, ukira ariko bituruka mu gukenesha abandi? Ninayo mpamvu muri ibi bihe murabizi abanyafurika bagwa mu Nyanja bambuka bava muri Afurika baza mu Burayi […], bariya bantu bashirira mu mazi bakurikiye ibyabo aho byagiye.”
Yavuze ko uburyo bwiza bwo kubikemura ari ugukorana, abakize bagashora imari yabo muri Afurika ahari ubukungu bwinshi ariko abantu bagikennye kuko ‘igihe Afurika izaba imeze neza u Burayi buzarushaho kumera neza’.



















TANGA IGITEKEREZO