Hafi y’inyubako yabereyemo iyi nama, Abanyarwanda bitwaje ibyapa n’utubendera tw’u Rwanda, bagaragazaga ko batewe ishema no kuba ari Abanyarwanda, ko Perezida Kagame afitiye u Rwanda icyerecyezo cyiza, ko ubukungu bwarwo buzamuka, n’ubundi butumwa butandukanye buvuga ibyiza by’igihugu bakomokamo.
Nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye Kagame, aba Banyarwanda bakoze ubusabane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w ‘u Rwanda ahanyura kubasuhuza no kubashimira.
Nubwo Mushikiwabo atamaze akanya muri ubu busabane, mu butumwa bwe yavuze ko ashimira abanyarwanda uko baje kwakira no gushyigikira Perezida Kagame, ababwira ko bazongera guhurira muri Rwanda Day ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2017.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, nawe yashimiye Abanyarwanda bigomwe imirimo yabo ari benshi ku munsi w’akazi, bakazindukira kugaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame, n’ishema baterwa no kuba ari Abanyarwanda.
Indi nkuru bifitanye isano : U Bubiligi: Abanyarwanda bakoze imyiyereko yo gushyigikira Perezida Kagame
Amafoto : Karirima A. Ngarambe



















TANGA IGITEKEREZO